Dr Mutimura Eugène aranenga abayobozi b’amashuri bafungiranira mudasobwa mu makarito ntibazihe abana

Share

Minisitiri w’Uburezi Dr Mutimura Eugène aranenga abayobozi b’amashuri bafungiranira mudasobwa mu makarito ntibazihe abana ngo bazigireho bitwaje ko abajura bashobora kuziba.

Ibi Dr Mutimura yabitangaje nyuma yo gusura Collège de la Paix aho yasabye kwerekwa icyumba cyigishirizwamo ikoranabuhanga (Smart Classroom) agasanga nta mudasobwa n’imwe irangwayo kandi ariho abana bakwiye kwigira.

Minisiteri w’uburezi aranenga abayobozi mu niho bataramenya agaciro ka mudasobwa kubbana

Yagize ati “Twasuye Collège de la Paix dusanga mudasobwa z’abana zifungiranye mu bikarito mu tubati ngo zitibwa, iyo politiki yo gukingirana ibikoresho by’ishuri mu tubati ntituyumva kandi ntituyishyigikiye nk’igihugu, Leta y’u Rwanda ishoboye guhashya umwanzi mu bushobozi bwayo bwose, ntizananirwa guhashya abajura biba mudasobwa z’abana.”

Yavuze ko muri uyu mwaka ahibwe mudasobwa z’abanyeshuri ni Rutsiro, Nyabihu na Nyagatare, kandi ngo abazibye barafashwe zimwe ziragarurwa.

Yagarutse ku gikorwa cyo kugaruza mudasobwa zari zaribwe umwaka ushize, izigera ku 1.000 zaribwe, muri zo izigera kuri 200 zaragaruwe.

Yaboneyeho umwanya wo gushimira inzego z’umutekano zikomeje kurinda umutekano w’abantu n’ubintu karimo na mudasobwa z’abana b’u Rwanda, kuba zarahagarukiye gushakisha no gufata abajura biba mudasobwa z’abana.

Asaba ubuyobozi bw’amashuri gushyira mudasobwa ahagaragara kugira ngo abana bazikoreshe mu kwiga ikoranabuhanga kuko ari cyo zaguriwe.

Bamwe mu bayobozi b’amashuri bavuga ko impamvu zituma mudasobwa zivanwa mu cyumba cyigishirizwamo ikoranabuhanga ari uko abajuru bakunze kugicura cyangwa bakagitera mu bundi buryo bakaziba, ngo bigatuma nyuma y’amasomo zijyanwa kubikwa ahandi cyangwa ku wa gatanu kubera ko aba ari mu mpera z’icyumweru ziba zidakoreshwa.

Umwe mu bayobozi bo mu Karere ka Rutsiro utashatse ko amazina ye atangazwa avuga ko n’ubwo ubuyobozi buhora bubashishikariza guhoza mudasobwa z’abanyeshuri mu cyumba cyigishirizwamo isomo ry’ikoranabuhanga, ngo ariko muri icyo cyumba niho ngo zikunze kwibirwa kuko ngo hari n’ubwo zitibwa n’umujura uturutse hanze abanje gucukura cyangwa gusenya, ngo zikaba zanakwibwa n’abari imbere mu kigo, baba abanyeshuri cyangwa abarezi, ndetse n’abandi bakozi.

Ati “Iyo ziri muri Smart classroom, umuntu ashobora kuza akavanamo imwe cyangwa ebyiri ntubimenye, zishobora kutajyanwa n’umujura wacukuye cyangwa wasenye, zikajyanwa n’abari imbere mu kigo, niyo yaba imwe urayibazwa nk’umuyobozi.”

Avuga ko ari yo mpamvu bamwe mu bayobozi b’amashuri bahora bimura za mudasobwa bakajya kuzikingirana mu tubati, aba ari mu buryo bwo kuzihungisha abaziba ngo n’ubwo Minisitri y’uburezi yo itabikozwa.

Undi nawe ni umurezi mu karere ka Rutsiro ariko ntiyashatse ko amazina ye atangazwa, avuga ko iyo mudasobwa zibwe zibazwa abayobozi b’amashuri kandi mu buryo bukomeye bakanashinjwa uburangare mu kuzicunga, ngo iyo ni yo mpamvu ituma bazikingirana mu tubati abana ntibazigireho, cyangwa se bakazigiraho, basoza isomo zigasubizwa mu tubati no mu bikarito bya zo.

Ati “Rwose abayobozi b’amashuri babika mudasobwa mu tubati kubera gutinya ingaruka mu gihe zakwibwa, bazicungira mu tubazi bigatuma abana bazigiramo ariko nanone bibafasha kutazibazwa mu gihe zibwe.”

Abanyeshuri bo muri Collège de la Paix baganiriye n’Imvaho nshya bemeza ko biga isomo ry’ikiranabuhanga gake gashoboka, ngo akenshi iyo riri ku ngengabihe y’uwo munsi, hari ubwo bataryiga kuko mudasobwa zikingiranye cyangwa umuyobozi adahari.

Nabo ngobifuza kwiga ikoranabuhanga nk’uko riba riri ku ngengabihe kugira ngo barusheho kurimenya, bityo bazakomereza mu bindi byiciro by’amashuri bafite icyo bazi.

Src.imvahoshya

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up