(KNC) .Gasogi izaba yubatse Stade y’iyi kipe mu myaka itanu iri imbere.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki ya 3 Ukwakira, Kakooza Nkurunziza Charles (KNC) umuyobozi wa Gasogi United, yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru b’imikino, ababwira ko ikipe ye itaza ‘kumara akanya gato mu kiciro cya mbere ngo isubire mu cya kabiri’, yavuze ko azaba yubatse Stade y’iyi kipe mu myaka itanu iri imbere.

KNC avuga ko Rayon Sports aza kubatsinda bose bakajya mu ishyamba

Ni ikiganiro cyabereye ku biro bya Gasogi United, KNC yavuze ko iyi kipe itaje ngo isubire mu cyiciro cya kabiri, anatangaza ingengo y’imari bazakoresha mu mwaka w’imikino wa 2019/2020.

KNC ati: “Ntabwo tuje ngo tuzasubire mu kiciro cya kabiri, turi hano ngo duhangane n’andi makipe kandi tunahagume. Turi hano ngo dukore ubucuruzi, turi hano ngo dukore ibizahoraho dutegura ejo hazaza.”

KNC yakomeje avuga kuri gahunda y’igihe kirekire afite yo kubaka iyi kipe ya Gasogi United, avuga ko agiye guhera kuri Stade izaba yakira abantu 15000.

Ati: “Dufite umushinga w’igihe kirekire gisaga imyaka itanu aho tuzaba twaragutse, kuko tuzaba dufite stade yakira abantu 15000, ndetse ifite n’ikibuga k’imyitozo. Iyo ikaba ari muri imwe mu mishanga y’igihe kirekire Gasogi United ifite.”

KNC yakomeje avuga ko iyi kipe izakoresha amafaranga asaga miliyoni 160Frw muri uyu mwaka w’imikino.

Yagize ati: ”Twebwe tugomba gukoresha ingengo y’imari ya miliyoni 168Frw muri uyu mwaka w’imikino kugira ngo tubashe kugera ku ntego zacu. Intego ni ukuguma mu kiciro cya mbere no kuba twaza mu makipe 7 ya mbere muri shampiyona. Gusa n’igikombe dushobora kugitwara nta kibazo.”

Perezida wa Gasogi United yageneye ubutumwa abafana ndetse n’abayozi ba Rayon Spots, aho yavuze ko mu mukino bazakiramo Rayon Sports, igomba kurira nk’uruhinja. (KNC yatunguye abanyamukuru abumvisha ijwi ry’uruhinja rurira avuga ko Rayon Sports ari ko izarira).

Ati: ”Reka mbahe ubutumwa mushyirire abafana ba Rayon Sports ndetse n’abayobozi bayo, ndababwira ko bazarira nk’uruhinja. Numvise ngo hari abayobozi bari mu ishyamba ndashaka kubakura mu ishyamba, kuko ririya ntabwo ari ishyamba, ahubwo bazajya mu ishyamba bose nyuma yo kubatsinda.”

Ikipe ya Gasogi United izakira Rayon Sports kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 5 Ukwakira, 2019. Ni umukino uzahuza amakipe yatwaye ibikombe umwaka ushize, Gasogi United yatwaye igikombe cya shampiyona y’ikiciro cya kabiri ndetse na Rayon Sports yatwaye igikombe cya Shampiyona y’ikiciro cya mbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up