Ingabire Fanny yashimiwe n’abaturage ibyo yabagejejeho ndetse n’ubwitange bwamuranze ayobora umurenge wa Nyarugenge

Ingabire Fanny wari umuyobozi w’agateganyo ku mwanya w’umurenge wa Nyarugenge yahererekanyije ububasha na Nyamutera Innocent wamusimbuye kuri uyu mwanya.

Kigali:Gitifu w'umurenge wa Nyarugenge Fanny yahererekanyije ububasha n'uwamusimbuye Nyamutera Innocent

Ni umuhango wabaye kuri uyu Wagatatu tariki ya 2/10/2019 mu cyumba k’inama cy’umurenge wa Nyarugenge mu gihe cy’amasaha y’umugoroba. 

Umuhango witaburiwe n’abayobozi bose bagize komite z’umudugudu, ba gitifu b’utugari, abakozi b’umurenge, abikorera, inzego z’umutano, abayobozi batandukanye ku rwego rw’akarere ndetse n’abaturage muri rusange.

N’umuhango waranzwe n’ishimwe no gutanga impano k’umuyobozi ucyuye igihe Ingabire Fanny bamushira ko asize uyu murenge ubaye nk’itara rimutse kuri bose, cyane bakunze kugaruka ku bigwi n’ubwitange yagaragaje mu kazi bamushimira ubwitange n’uburyo yaharaniraga ishema ry’umurenge, muri bimwe bagarutseho bavuga ko asize umurenge uhagaze neza mu isuku n’umutekano aho wabaye uwa 3 mu bukangurambaga bw’isuku n’umutekano byakozwe na Polisi mu mirenge igize umujyi wa Kigali, aho polisi yanabibashimiye ibaha igikombe ndetse na chèques y’amafaranga imibumbi 800,000 rwf. Ikindi ngo asize uyu murenge abakozi bunze ubumwe bashishikajwe no gukemura ibibazo by’abaturage nk’uko bamwe mu bakozi bagaragaje ko batazibagirwa ubumwe yabatoje bamwizeza ko urugero rwiza yaberekaga bwo gukorera hamwe bazabukomezanya n’umusimbuye. 

Nyamutera innocent wamusimbuye yabwiye abakozi bose b’umurenge cyane ba mudugudu bo moteri y’iterambere ry’igihugu n’imiyoborere myiza ko azakomezanya nabo ubumwe abasanganye azabushimangira bukaba intandaro y’iterambere ry’umuturage. Yabijeje ko bazafatanya ko ari tayari n’uzamuhamagara mu ijoro hari ikibazo ari tayari kuboneka.

Hategekima Fered gitifu w’akarere ka Nyarugenge wahagarariye uyu muhango w’ihererekanya bubasha, yashimiye umuyobozi ucyuye igihe ko yakoze neza imirimo yahawe mu shingano ze yahagaze kigabo, asaba n’umusimbuye gukomereza aho undi yarageze amwizeza ubufatanye n’ubuyobozi bw’akarere n’umujyi wa Kigali muri rusange. 

Uyu Ingabire Fanny wayoboraga umurenge wa Nyarugenge yari yarazamuwe mu ntera avuye mu kagari, yari amaze umwaka n’amezi 7 ayobora nk’umuyobozi w’agateganyo, bamwe mu bakozi bakoranaga nawe bagaragarije gitifu wa karere ko Fanny ashoboye kandi akiri muto bamusabira guhabwa ahandi yayobora.

Amafoto agaragaza ubwitabire ubwo hakorwaga ihererekanyabubasha. 

Fanny yakoze ihererekanyabubasha amwenyurana akanyamuneza.

Abakozi bakorana bamusezeyeho bamuha n’impano.

Umunyamabanga shingwabikorwa w’akarere ashimira Fanny ko yakoze neza.

Abaturage bamuhaye impano zitandukanye .

Bishimiye ubwitange bwa Ingabire Fanny

Bamwe mu baturage bitabiriye umuhango.

Byari ibyishimo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up