Diamond Platnumz azajya yizihiza isabukuru n’umwana we

Share

Diamond Platnumz uri mu bahanzi bakunzwe muri Afurika y’Iburasirazuba ndetse na Afurika yose, n’umukunzi we Tanasha Donna bibarutse umuhungu wavutse ku itariki imwe y’amavuko n’iya se.

Ni ibyishimo byiyongera ku bindi mu muryango wa Diamond Platnumz, aho uyu mugabo uri kwizihiza isabukuru y’imyaka 30.

Inkuru y’uko Diamond Platnumz na Tanasha bibarutse yabanje kumenyakanye biturutse ku butumwa abantu ba hafi b’inshuti z’uyu muryango banditse habanje umugore wa Rayvanny ndetse na nyina w’uyu muhanzi witwa Sandra Sanura yandika ku rukuta rwe rwa instagram avuga ko ari ugutungurana kudasanzwe kwababayeho.

Nyuma Diamond nawe yaje gutangaza aya makuru abinyujije kuri Instagram ye aho yashyizeho ifoto ateruye umwana we agira ati” Isabukuru nziza kuri twebwe.” Amagambo yakurikiwe n’ubutumwa bunyuranye bwamushimiraga bunamwifuriza isabukuru nziza.

Uyu mubyeyi yavuze ko kuba Diamond yibarukiye itariki imwe niyo yavukiye hari ikintu kinini bivuze mu buzima bwe.

Mu muryango wa Diamond haherukaga ibirori ubwo nyina n’umukunzi we Tanasha Donna bizihizaga isabukuru y’amavuko bahuriza ku wa 7 Nyakanga, uyu muhanzi uri mu bakunzwe muri iki gihe yari yabanje gutangaza ko ari bo bagore akunda by’ikirenga ku Isi.

Diamond Platnumz yibarutse nyuma yuko yatunguye nyina Sandra Sanura

[bita Dangote cyangwa Bi Sandra]

ndetse n’umukunzi we Tanasha Donna abaha imodoka zihenze.

Diamond yahaye nyina imodoka y’umweru yo mu bwoko bwa Toyota Land Cruiser V8 naho umukunzi we amuha Toyota Land-cruiser Prado, bose bishima mu buryo buhambaye kuko byabatunguye.

Ibi birori byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye birimo abahanzi babarizwa muri Wasafi Records y’uyu muhanzi. Byayobowe n’umunyarwenya Eric Omondi wo muri Kenya.

Uyu mwana w’umuhungu wa Diamond aje ari uwa kane nyuma y’abandi batatu yari afite barimo uwo yabyaranye na Hamisa Mobetto, ndetse n’undi muhungu n’umukobwa yabyaranye na Zari.

Diamond Platnumz na Tanasha beruye ko bakundana mu mpera za Ugushyingo umwaka ushize. Kuva ubwo uyu mukobwa usanzwe ari umunyamakurukazi muri Kenya yakunze kugaragara i Dar es Salaam ari kumwe na Diamond.

Urukundo rwabo rwatangiye rufite umurego udasanzwe kuko bari bapanze gukora ubukwe tariki 14 Gashyantare 2019 birangira babwimuriye mu gihe kitaratangazwa.

Diamond Platnumz n’umukunzi we bibarutse umwana w’umuhungu

Ubwo Tanasha na Sandra bizihizaga isabukuru, Diamond Platnumz yahaye nyina n’umukunzi we imodoka nshya

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up