sabimana Straton wishe umugore we yahanishijwe gufungwa burundu

Urukiko Rwisumbuye rwa Huye, kuri uyu wa Mbere rwasomeye mu ruhame urubanza Ubushinjacyaha buregamo Nsabimana Straton ko yishe umugore we Mukakabayiza Marie, rumuhamya icyo cyaha ahanishwa gufungwa burundu.

Nsabimana Straton wo mu Murenge wa Maraba mu Karere ka Huye, yaburanishirijwe mu ruhame asobanura uko byagenze.

Icyo cyaha cyabaye tariki ya 8 Nzeri 2019, atabwa muri yombi ku mugoroba w’umunsi ukurikira ubwo yarimo ahunga ageze mu Karere ka Nyanza.

Ubwo yaburanaga ku wa 24 Nzeri 2019 imbere y’imbaga y’abaturage mu Kagari ka Shanga mu Murenge wa Maraba, yemeye icyaha asaba imbabazi. Yavuze ko byamugwiririye kuko yateye umugore we imigeri agahita yitaba Imana.

Nsabimana yavuze ko nta makimbirane yari afitanye n’umugore we, ngo yabitewe n’inzoga bari banyoye kandi ko ari shitani yamushutse. Yavuze ko ubwo bari mu nzira bataha batonganye kubera ko basinze, bisanga barwanye umugore bimuviramo gupfa.

Yavuze ko nta mugambi yigeze agira wo kwica umugore we ahubwo ari impanuka yagize, asaba urukiko kumubabarira.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko uyu mugabo yabikoze abigambiriye kuko iperereza rigaragaza ko yijundikaga umugore bitewe n’uko yari yarabyaye umwana utari uwe, ubwo Nsabimana yari afungiwe icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Inteko y’abacamanza yaburanishirije uru rubanza mu ruhame

Abaturage bitabiriye isomwa ry’urubanza ari benshi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up