Magufuli yashyizeho imbabazi zidasanzwe ku bafungiye kunyereza umutungo wa Leta

Share

Nibura abantu 467 baregwa ibijyanye n’ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu no kunyereza umutungo wa Leta muri Tanzania bamaze kwandika basaba imbabazi Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika mu rwego rwa gahunda y’imbabazi yatangijwe na Perezida John Pombe Magufuli.

Perezida John Pombe Magufuli

Perezida John Pombe Magufuli avuga ko abamaze gusaba imbabazi bakwiye no kuzihabwa bidatinze

Mu cyumweru gishize Perezida Magufuli yagiriye inama Umuyobozi Mukuru w’Ubushinjacyaha, Biswalo Mganga gufungurira imiryango abashinjwa ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu biteguye kwemera icyaha kandi bagasubiza amafaranga bibye nyuma bakarekurwa.

Ubusanzwe ibyaha bijyana no kumunga umutungo w’igihugu no kwigwizaho amafaranga mu buryo butemewe n’amategeko ntibijya bitangirwa ingwate ngo umuntu akurikiranwe ari hanze ya gereza muri Tanzania.

Abantu 467 bashinjwa biriya byaha bafunze, bamwe bamaze muri gereza imyaka irenga itatu banditse basaba imbabazi.

Kuva Perezida Pombe Magufuli yagera ku butegetsi yatangije ibikorwa byo kurwanya ruswa bituma benshi mu bayobozi batakaza akazi, abandi bakozi mu nzego za Leta, abacuruzi n’ibindi bikomerezwa barafungwa bashinjwa ibyo byaha.

Biswalo Mganga avuga ko bariya bakurikiranyweho kiriya cyaha bazasubiza mu isanduku ya Leta miliyari zisaga 107 z’ama-Shilling akoreshwa muri Tanzania (ni miliyoni $87).

Izi mbabazi za Perezida Magufuli yazivuzeho bwa mbere tariki 22 Nzeri 2019.

Kuri uyu wa mbere yongeye gushyiraho ikindi cyumweru nyuma y’uko abwiwe ko hari abantu batabashije kwandika bazisaba mu cyumweru gishize.

Magufuli avuga ko hari benshi babayeho nabi muri gereza kandi akaba yiteguye kubaha imbabazi ari uko babanje kwemera ibyo baregwa bagasaba imbabazi, ndetse bagasubiza mu isanduku ya Leta imitungo banyereje.

Perezida Magufuli yagize ati “Abo badashaka gusaba imbabazi, bazakomeza kuburana n’Ubushinjacyaha, kabone n’iyo imanza zabo zizamara imyaka 20.”

Magafuli yasabye Umushinjacyaha Mukuru kwihutisha buriya busabe, avuga ko abujuje ibisabwa barekurwa vuba.

Ati “Baramutse bagumye  muri gereza igihe kirekire, bigafata amezi n’imyaka, gahunda yo kubabarira yatakaza umwimerere wayo.”

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up