Nyarugenge -Biryogo impanuka yakomerekeyemo 5 harimo n’abahinde.

Share

Mu rukerera rw’atariki 16/09/2019 ,03h30′ Gabiro – Biryogo – Nyarugenge . Ahitwa kwa Nyiranuma habereye impanuka yimodoka RAB 196 H. Golf Yaturukaga I Nymirambo igana mu mujyi yarimo abantu 5 barimo n’abahinde 2 bakomeretse cyane hamenyekanyemo umwe witwa yitwa. Naveen (indian) 31yrs .

Umuhinde wakomeretse cyane yahise ajyanwa kwa muganga

Abandi amazina ntaramenyekana kuko barembye cyane nta nibyangombwa byagaragaye. Bajyanywe CHUK, Traffic yapimye,imodoka yakoze impanuka ihise ipakirwa ijyanwa ku cyicaro cy’apolis cy’a Kacyiru.

Abaturage bamwe babonye iyi mpanuka ikimara kuba, batangarije ikinyamakuru uruvugiro.com ko ari muri iyi modoka bihutaga cyane, ku buryo ikorosi ryabananiye kurikata bakagonga umukingo.Ikindi ngo bashobore kuba bari bavuye mu kabari basinze.

Imodoka bari batwaye yangiritse ku buryo bukomeye

Mu mwaka wa 2018, mu Rwanda, impanuka zahitanye abantu 465 zikomeretsa 654 mu gihe impanuka zo mu muhanda ku isi zahitanye abasaga miliyoni.

Aba ni bamwe bakomereye muri iyi mpanuka

Icyegeranyo cya OMS cyo muri 2015 kigaragaza ko buri mwaka ku isi ababarirwa muri miliyoni imwe n’ibihumbi 200 buri mwaka bahitanwa n’impanuka mu gihe ababarirwa muri 50 bazikomerekeramo.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up