Gasabo-Gatsata:Barinubira Umwanda muri resitora zikorera ku muhanda

Mu isenteri ya Kanyonyomba mu murenge wa Gatsata,mu karere ka Gasabo, umujyi wa Kigali, Abahatuye n’abahagenda barinubira umwanda ukabije ugaragara muri za resitora zikorera munsi y’umuhanda.

Umwe mu baturage bakora akazi ko gutwara abagenzi kw’igare bita abanyonzi, yatangarije ikinyamakuru uruvugiro.com, ko umwanda ugaragara muri izi resitora uteye inkeke, ku buryo usanga abahagaburirwa batajya babibona kubera ko bitunganyirizwa mu gikari.Twagerageje ku gera aho bavuga ko batagera dusanga umwanda ugaragara ku buryo bukabije.

Ibi n’ibiryo n’isosi mw’ibase bigaburirwa abantu biteretse hasi

Ikinyamakuru uruvugiro.com twagerageje kuvugisha bamwe muri ba nyiri izi resitora, ntibagira icyo badutangariza.Nyuma twavugishije umuyobozi w’umurenge wa Gatsata, ku murongo wa Telefone adutangariza ko izifite umwanda ari zimwe mu zivuka batabizi zitagira n’ibyangombwa.

Igikoni, aho bogereza amasahani,n’imifuka y’imwanda biteretse mu cyumba kimwe

ati”Byashoboka ko wenda izi resitora zaba zihari, ariko usanga ari zimwe zivuka tutabizi. Akenshi usanga zitagira n’ibyangombwa.”Yakomeje avuga ko kuba byamenyekanye bagiye kubikurikirana.

Ubwiherero bwataye ibara ntibuheruka amazi ndetse n’amasazi arahatuma
Imyanda iterekwa hanze

N’ubwo umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge avuga ko batazizi,abaturage bahaturiye ubwabo,bavuga ko zizwi kandi bajya baza no kuzisoresha.Bityo ntagikozwe abaturage bashobora kuhandurira indwara ziterwa n’umwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up