Indege za USA zasutse bombe 800 mu birindiro bya ISIS muri Afghanistan.

Share

bitero by’indege za Leta zunze ubumwe z’Amerika n’ibihugu by’inshuti zayo byaraye bigabye mu kirwa kiri mu gace ka Tigris kari mu kirwa cya Qanus muri Syria. Ubuvugizi bw’ingabo za USA buvuga ko byakozwe mu rwego rwo guca intege abarwanyi ba Islamic State bavuga muri kariya gace bakajya kurwana muri Syria.

Bombe zipima toni 40 nizo zarashwe muri biriya birwa

Biriya bitero byagabwe n’indege zo mu bwoko bwa F15 na F35 ziri muzikoranye ikoranabuhanga rihambaye kurusha izindi ku isi muri iki gihe.

USA igabye ibi bitero nyuma y’uko Perezida Donald Trump ategetse ko ibiganiro byari biteganyijwe guhuza abahagarariye igihugu cye muri Afghanistan, ubutegetsi bw’iki gihugu hamwe n’abarwanyi b’Abatalibani bihagarara.

Mu mpera za Kanama uyu mwaka izindi ndege za USA zasutse bombe 800 mu birindiro bya ISIS muri Afghanistan.

Col Myles B. Caggins uvugira ingabo zari muri kiriya gikorwa cyaraye kibaye avuga ko ibigaragara muri Video yaraye iciye kuri Twitter byerekana uko USA ishaka kuzaca intege abarwanyi ba ISIS cyangwa Daesh mu Cyarabu.

Iki gikorwa kiswe Operation Inherant Resolve cyari kuyobowe na Major Gen Eric T. Hill.

Avuga ko cyari igitero kigamije gutuma Daesh idakomeza kubona ubwihisho mu mashyamba ari muri kiriya kirwa.

Nyuma y’uko Trump ahagaritse umugambi wo kuganira n’Abatalibani ku byerekeye kugarura amahoro muri Afghanistan, Abatalibani batangaje ko ikemezo cye kizatuma Abanyamerika benshi baburira ubuzima muri kiriya gihugu.

Izi ndege zo mu bwoko wa F15 nizo zaraye zitwitse abarwanyi ba ISIS

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up