Nyarugenge-Kimisagara.Babangamiwe n’abazunguzayi bacururiza hanze y’isoko.

Abacuruzi bacururiza mw’isoko rya kimisagara mu murenge wa Kimisagara barasaba ko ubuyoboyozi bwabafasha abazunguzayi bacururiza hanze y’isoko bikabaviramo guhomba kandi baratanze umusoro n’ukode.

Aba bacuruzi cyane cyane abacuruza imyenda n’imyaka barinubira ubu buzunguzayi bukomeje kugenda bw’iyongera,ku ruhande rwa ruguru rw’igice kyisoko, aho batangarije ikimanyamakuru uruvugiro.com ko bamaze gohomba bikabije, ndetse batanga n’ingero za bagenzi babo baretse akazi bakajya gukora ibindi kubera guhomba.

Bashinjwa gucururiza hanze y’isoko bagahombya abandi

Jean Paul Uwayezu umwe mu bacuruza imyenda, yavuze ko kuba bishyura imisoro ndetse n’ubukode bakanubahiriza amategeko, agenga iri soko ariko bamwe mu bagenzi babo, bo bagaterura imyenda bakajya gucururiza imbere yabo n’abayobozi bahatambuka buri minsi, biba bisa nkaho mu kubahombya nabo ubwabo babigiramo uruhare.

Aba babcuruzi bagasaba inzego z’umutekano kuba bakora ibishoboka byose ubu buzunguzayi hanze y’isoko bugacika.

Ababcuruzi bagasaba inzego z’umutekano kuba bakora ibishoboka byose ubu buzunguzayi hanze y’isoko bugacika

Ubwo twakoraga iyi nkuru twagerageje kuvugisha umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kimisagara ariko ntitwashobora kubona kuri telefone. mu gihe abonetse tuzabibagezaho mu nkuru yacu ivuguruye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up