Nyarugenge-Rwezamenyo.Igitaramo kiswe Bohoka Matimba cyatumye ubucuruzi n’imigenderane bihagarara

Igitaramo kiswe “Bohoka Matimba” cyateguwe kuri uyu wa gatandatu tariki 07/09/2019, mu murenge wa Rwezamenyo mu karere ka Nyarugenge, cyatumye abakora akazi k’ubucuruzi n’imigenderane bihagarara

Igitaramo bohoka Matimba cyafunze umuhanda

Abacuruzi batashatse ko amazina yabo atangazwa,batangarije ikinyamakuru uruvugiro.com ko ibi bakoze byo gufunga umuhanda bakahatereka indangurura majwi imbere y’imiryango yabo, batabyumvikanyeho, ari naho bashingira bavuga ko ari uguhonyora uburenganzira bwabo, bityo bagasaba inzego z’ibishinzwe,ko bazajya babitegurira ahantu runaka habugenewe, kurusha kubafungira ubucuruzi bwabo kandi batanga umusoro.

Umuhanda umunaka muri karitsiye wari wafunzwe

Ikinyamakuru uruvugiro.com cyaganiriye n’umunyamabanga shingwabikorwa w’uyu murenge wa Rwezamenyo Mbabazi Stella, nawe ubwe wari uhibereye agitangariza ko iki gikorwa cyateguwe n’abafanya bikorwandetse n’ubuyobozi muri gahunda ireeba abaturage.Ikinyamakuru uruvugiro.com, kimubajije ibijyanye no kubangamira abakora ubucuruzi ndetse n’urusaku rukabije,harimo no gufunga umuhanda umanuka muri karitsiye ya matimba asubiza ko ari gahunda iza kumara amasaha 2 gusa.

Abogosha umusatsi ntibabonaga uko bakora k’uko indangura majwi zari ziteretse mu muryango

Kenshi usanga hari abategura ibitaramo bagafunga imihanda, bikabangamira abawukoresha cyangwa abahaturiye bakora imirimo itandukanye kandi yishyurirwa imisoro.Ubuyobozi bubifitiye ububasha bushobora gufata icyemezo kigamije guhagarika urusaku ruhungabanya abahaturiye nk’uko biteganywa mu ngingo ya 37 y’itegeko Ngenga No 04/2005 ryo kuwa 08/04/2005.

nkusiramesh@gmail.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up