Nyarugenge -Rwezamenyo barinubira rigori yazibye kubera umwanda

Abaturage batuye mu murenge wa Rwezamenyo mu karere ka Nyarugenge barinubira rigori yazibye kubera umwanda.Iyi rigori iri mu nkengero z’umuhanda w’amabuye, umanuka aho bakunze kwita kwa mutwe.

Abaturage baturiye uriya muhanda batangarije ikinyamakuru uruvugiro.com ko babibwiye ubuyobozi inshuro nyinshi zirenga ariko bakabona ntagihinduka.

Imyanda yaruzuye kuburyo amazi amanuka ntiyabona aho anyura

Bakomeza batangaza ko iyi myanda iterwa n’uko batagira puberi zo ku muhanda, ugasanga abahisi n’abagenzi bajugunyamo imyanda.Ikindi kandi, batunga urutoki amaresitora akora mu gicuku kugeza mu rukerera aho usanga bijugunyiramo imyanda, cyane cyane itabora nk’amacupa n’ibindi.

Inzira z’amazi zangiritse ku buryo bugaragara

Hari nandi makuru ikinyamakuru uruvugiro.com cyatangarijwe n’umwe mubatashatse ko amazina ye atangazwa, ko iyi rigori yangiritse kubera gusana uyu muhanda bya hato na hato, byatumye hamanukiramo ibitaka byinshi.

Umuhanda umunuka kwa Mutwe aho iyi rigori ibarizwa

Ikinyamakurun uruvugiro.com cyagerageje kuvugisha ubuyobozi bw’umurenge wa rwezamenyo ariko inshuro zose twahamagaye telefone z’umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umurenge ntibyadukundiye.Naramuka agize icyo adutangariza tuzakibagezaho….

nkusiramesh@gmail.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up