Ngoma.Abana batatu basanzwe mu rufunzo rw’uruzi rw’Akagera bapfuye

Abana batatu barimo abahungu babiri n’umukobwa kuri uyu wa Kabiri mu masaha y’umugoroba basanzwe mu rufunzo rw’uruzi rw’Akagera  bapfuye. Bari bagiye gushaka inkwi hafi y’urufunzo rw’uru ruzi.

Abana barohamye bagiye gushaka urufunzo rwumye mu gishanga( Photo@Igihe.com)

Abo  mu miryango yabo bafatanyije n’inzego z’umutekano hamwe n’iz’ibanze barashakishije babanza kubabura ariko mu masaha y’umugoroba ahashyira saa kumi n’ebyiri zishyira saa moya baza kubona imirambo yabo ku nkombe z’urufunzo bapfuye.

Imirambo ya bariya bana yabonetse mu rufunzo rw’Akagera ruri mu mudugudu wa Kagarama,Akagari ka Rubona, Umurenge wa Rukumberi mu Karere ka Ngoma  mu Ntara y’i Burasirazuba.

Amakuru avuga ko abana bapfuye ari Aphrodisiac Tuyishimire w’imyaka icumi, Jeovan Mugisha w’imyaka umunani na Chanceline Umubyeyi w’imyaka itandatu.

Abashakishaga ariko baje gusanga undi mwana w’imyaka irindwi bari kumwe witwa Redempta Irabyoroshya ari muzima.

Arcade Muragijemungu  uyobora Umurenge wa Rukumberi yemeje amakuru y’urupfu rwa bariya bana avuga ko babiri babiri muri bo bari abavandimwe kandi ingo z’iwabo zituranye.

Ati: “ Byarabaye biratubabaza. Abana bari bagiye gushaka ibifunzo byumye ababyeyi babibatumye ngo bacane… Inaha babyita imbaya, bagera ahantu barasaya bararohama tuza kubabona batatu bapfuye.”

Muragijemungu avuga ko imirambo ya bariya bana yajyanywe ku bitaro bya Kibungo ariko uyu munsi bakaza gushyingurwa mu irimbi rusange rya Rukumberi.

Avuga ko ikibazo kiri mu murenge we kinini ari uko nta mashyamba ahari yafasha abaturage kubona ibicanwa bityo bakayoboka urufunzo kugira ngo barebe ko babonamo urwumye rushobora kbafasha guteka.

Avuga ko ubuyobozi bw’Umurenge bufatanye n’abafatanyabikorwa b’Akarere bari kureba uko baha abaturage rondereza kugira ngo n’ibicanwa bike biboneka hafi aho bishobora kubagirira akamaro karambye.

Abana bitabye Imana ni abo kwa Eliezel Ndorimana na Irena yamfashije bo mu mudugudu wa Maswa ya mbere, Akagari ka Rubona, Umurenge waRukumberibakaba bigaga muri Groupe Scolaire ya Rwintashya

src.umuseke.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up