Gakenke.Uwari uhagarariye Inama y’Urubyiruko yishwe

Share

Nkunzingoma Jackson w’imyaka 31 y’amavuko wari uhagarariye Inama y’Urubyiruko mu Menge wa Rusasa mu Karere ka Gakenke, yishwe n’abantu bataramenyekana.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 2 Nzeri 2019, nibwo umurambo w’uyu musore Nkunzingoma uvuka mu Murenge wa Rusasa wagaragaye.

Nkunzingoma Jackson w’imyaka 31

Amakuru aturuka muri aka gace avuga ko uyu musore yishwe atewe ibyuma mu maso.

Abaturage nibo babonye umurambo we hafi y’umuhanda munsi y’ikiraro giherereye mu Murenge wa Cyabingo bahita babimenyesha inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umusigire mu murenge wa Cyabingo Uwitonze Constantin ,yavuze ko uyu musore yishwe ariko avuga ko atahamya niba yatewe ibyuma kuko atabashije kugera aho umurambo wari uri.

Twahirwa Jean de Dieu wigeze kuyobora Inama y’Urubyiruko mu Karere ka Gakenke yatangaje ko uyu musore yishwe ateraguwe ibyuma mu maso.

Yagize ati “ Yazize abagizi ba nabi ariko ntibari bamenyekana umurambo we bawusanze munsi y’ikiraro giherereye mu Murenge wa Cyabingo.”

Yongeyeho ko nta kibazo Nyakwigendera yagiranaga na bagenzi be kuko yamuyoboye ubwo yari akuriye Inama y’Urubyiruko mu Karere ka Gakenke.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up