Polisi y’u Rwanda yatangiye ibikorwa byo kurwanya abashoferi batwara basinze

Commissioner of Police(CP) Rafiki Mujiji, Umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda.

Bimaze kugaragara ko impanuka nyinshi zibera mu mihanda hirya no hino mu gihugu zituruka k’ubusinzi bwa bamwe mu bashoferi  batwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha. Ni mugihe nyamara Polisi y’u Rwanda idahwema gukangurira abantu kwirinda gutwara ibinyabiziga basinze.

Ni muri urwo rwego kuva  tariki ya  29  kugeza mu  ijoro rya tariki 31 Kanama 2019,  abantu barenga 80 bafatiwe mu bikorwa bya Polisi byo kurwanya abantu batwara basinze, aba bose bakaba barafatiwe mu mujyi wa Kigali.

Umuyobozi  w’ishami rya Polisi y’u Rwanda  rishinzwe umutekano wo mu muhanda Commissioner of Police(CP)  Rafiki Mujiji  avuga ko amategeko   avuga ko nta muntu ugomba  gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha birengeje igipimo cya alukolo iri hejuru ya  0.8, abanyarwanda barabikanguriwe bihagije ariko bimaze  kugaragara ko bamwe banze kubahiriza  iryo tegeko  ariyo mpamvu Polisi y’u Rwanda yatangiye gushyira mu bikorwa ibikubiye muri iryo  tegeko.

CP Mujiji yagize ati:”Amategeko avuga ko nta muntu ugomba kunywa ibisindisha birengeje umusemburo uri hejuru y’igipimo  cya 0.8 ngo ajye gutwara ikinyabiziga. Iri tegeko rimaze iminsi, abanyarwanda barabikanguriwe ariko bamwe banze kubyubahiriza. Niyo mpamvu mu mpere z’iki cyumweru twafashe abantu barenga 80 batwaye ibinyabiziga barengeje ibipimo biteganywa n’itegeko.”

CP Mujiji akomeza avuga ko ibi bikorwa bitarangirira mu mujyi wa Kigali gusa ko ahubwo bizakomereza no mu zindi Ntara z’igihugu.

CP Mujiji aboneraho   kongera gukangurira abashoferi kwirinda gutwara ibinyabiziga basinze kuko bigira ingaruka ku buzima bwabo ndetse n’igihugu muri rusange. Yanasabye kandi abanyarwanda bose iki kibazo kukigira icyabo bakajya bihutira gutanga amakuru igihe hari umushoferi babona yasinze ariko akajya gutwara ikinyabiziga.

Ati:”Izi mpanuka zituruka k’ubusinzi zirimo guhitana ubuzima bw’abantu ndetse n’ibikorwaremezo, niyo mpamvu duhora dukangurira abantu kwirinda gutwara banyoye. Niba wanyoye  shaka umuntu ugutwara, abaturage nabo turabasaba kujya bihutira kuduha amakuru kugira ngo turwanye izi mpanuka.”

Abafatiwe mu cyaha cyo gutwara ikinyabiziga basinze, ikinyabiziga kirafatwa ugitwaye agacibwa amande angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 150 yamara kuyatanga ikinyabiziga kikarekurwa. Ni mu gihe ariko uwari ugitwaye akomeza  gucumbikirwa  ku biro bya sitasiyo za Polisi mu gihe haba hagikurikiranwa dosiye ye.

police.gov.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up