Sunday, July 5
Shadow

umubyeyi wa Miss Mutesi Aurore yashyinguwe muri Amerika

Ladislas Kayibanda umubyeyi wa Miss Mutesi Aurore wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2012, yashyinguwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yaguye.

Uyu muhango wabereye mu Mujyi wa Portaland kuri uyu wa 28 Kanama 2019, witabirwa n’abanyarwanda batuyeyo n’inshuti zabo.

Ladislas Kayibanda yitabye Imana tariki 18 Kanama 2019 azize uburwayi yari amaranye igihe.

Ni umubyeyi wa Kayibanda Mutesi Aurore wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2012 na Hirwa Henry wari umuririmbyi mu itsinda rya KGB nawe witabye Imana.

Aurore n’abavandimwe be basigaranye n’umubyeyi wabo umwe nawe babana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kayibanda Ladislas yatabarutse nyuma y’uko umukobwa we Mutesi Aurore yari amaze igihe gito asezeranye imbere y’amategeko na Mbabazi Egide muri Nyakanga 2018.

Mutesi Aurore yasezeye ku mubyeyi we n’agahinda kenshi

Mutesi Aurore n’abo mu muryango we mu gusezera umubyeyi wabo

src.Igihe

One Comment

  • Claudia Clement

    Hi, We are wondering if you would be interested in our service, where we can provide you with a dofollow link from Amazon (DA 96) back to uruvugiro.com?

    The price is just $77 per link, via Paypal.

    To explain what DA is and the benefit for your website, along with a sample of an existing link, please read here: https://pastelink.net/1nm60

    If you’d be interested in learning more, reply to this email but please make sure you include the word INTERESTED in the subject line field.

    Kind Regards,
    Claudia

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up