Kicukiro.Kanombe hasenywe inzu, abaturage bashinja ubuyobozi ko ‘bwariye ruswa

Share

Mu mudugudu wa Bamporeze  II  w’Akagari ka Busanza mu Murenge wa Kanombe hasenye inzu, abaturage bashinja ubuyobozi ko ‘bwariye ruswa’ yubakwa buyireba irinda yuzura , ubuyobozi bwo buvuga ko ibyo abaturage bavuga nta shingiro bifite.

Nyiri iyi nzu yasenywe avuga ko yari yubatswe ku nkunga yatewe n’abantu

Bumwe mu butumwa bwagiye bukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga bwavugaga ko bamwe mu baturage babonye uko ubuyobozi bwasenye iriya nzu bakibaza impamvu uwo muturage Abayobozi bacunze amaze kuyuzuza bakabona kuyisenya, kandi bataramubujije mbere y’uko ayubaka, aha bagasanga ari uguhombya abaturage na Leta yabo.

Umwe ati ”Umuturage utishoboye utabasha no kwigondera inzu yagize amahirwe abona umugiraneza umufasha amwubakira inzu y’ibyumba bibiri na salon none babonye imaze kuzura baraje barayisenye.”

Yakomeje agira ati “Wakwibaza uti ese kuki iyi nzu baretse ikabanza kuzura bakaba ari bwo baza kuyisenya? Nibwo babibonye?”

Ibyo ni bimwe mu bituma abaturage bavuga ko uyu muturage wasenyewe inzu yarenganyijwe kuko ngo nta kuntu yari guhisha inzego zose z’ubuyobozi ko arimo kubaka kandi hari inzego zibahora hafi nk’urw’Umudugudu ndetse n’Akagari.

Uwasenyewe inzu asaba inzego zibishinzwe gukurikirana ikibazo ke akaba yafashwa kongera kuyizamura kuko we ngo nta mafaranga yabona yo kongera kubaka indi nzu, kuko iyo ubuyobozi bwasenye ngo “yari imaze gutangwaho arenga miliyoni eshanu” ( Frw5,000,000), na yo y’abantu bamuteye inkunga.

Icyo abaturage babivugaho ni uko ngo ubuyobozi “busenyera bamwe naho abatanze ruswa bakabareka” kandi inzu zubakwa buri munsi nta byangombwa bafite.

Ubuyobozi buvuga ko bene izi nzu zubakwa nijoro ubuyobozi butareba

Icyo Ubuyobozi buvuga kuri iki kibazo

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Busanza avuga ko inzu yasenywe kuvuga ko yari igiye kuzura ari ibinyoma.

Aganira na Umuseke yagize ati “Inzu yari imaze gushyirwaho amabati, bari batarayijyamo kuko yari itaruzura .”

Avuga ko iyi nzu yubatswe mu gihe k’iminsi ibiri Umuyobozi ari mu mahugurwa y’imihigo.

Ati “Aho ngarukiye nsanga inzu igeze hagati yarubatswe nta cyangombwa na kimwe nyirayo afite.”

Nubwo nyiri iyi nzu yagiye akwirakwiza ubutumwa avuga ko inzu yari ifiti agaciro ka miliyoni 5Frw, umuyobozi w’Akagari avuga ko ari “ukubeshya”.

Ati “Ni za nzu z’akajagari bubaka zidafite ibyangombwa agateraho nk’icyumba kimwe, cyangwa bibiri.”

Akomeza avuga ko atari igitangaza kuba iyo nzu yaba yararangiye bitewe n’uburyo yubatswemo  kuko ngo uwubaka mu buryo bwo kwiba ashobora no kubaka nijoro.

Ati “Nubwo yayitiriye umuntu utishoboye ariko ni inzu y’umuntu w’umusore ushoboye gukora.”

Ku kuba iyo nzu yarubatswe hatanzwe Ruswa, uyu muyobozi avuga ko uwo muturage wasenyewe yagakwiye gutanga amakuru y’uko yatanzwe n’abayirya bagahanwa.

Yagize ati “Njye nagarutse mu kazi nsanga umuntu arakora ibyo atemerewe dufata ikemezo cyo gukuraho inzu yubatse aho itemewe.”

Uyu muyobozi avuga ko iyi nzu yubatswe mu gipangu gisanzwe kirimo indi nzu ituwemo, akavuga ko bene “utwo tuzu batwubaka umunsi umwe umuntu yahumbya gato agashiduka bakarangije.”

Abaturage bavuga ko bene izi nzu zubakwa “hatanzwe ruswa”

Nyiri iyi nzu avuga ko yari ifite agaciro ka miliyoni 5 Frw

Umuyobozi avuga ko aka kazu kubatswe iminsi ibiri yagiye mu mahugurwa

src.Umuseke

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up