rayon sports yakiriwe n’abayobozi ba Al Hilali Khartum muri Sudan

Nyuma y’urugendo rw’amasaha agera kuri 11 Rayon Sports yakoze yerekeza i Kartum muri Sudan, iyi kipe yagezeyo ndetse yakiriwe neza itegereje kumenya ikizava mu mukino w’ejo izakinamo na Al Hilal, i Kigali bari banganyije 1-1.

Kayiranga Jean Baptiste abereka uko bagorora imitsi

Al Hilal na Rayon Sports zizakina saa moya n’igice (19h30) ku isaha yo muri Sudan n’i KIgali.

Umuvugizi wa Rayon Sports wajyanye na yo, Jean Paul NKURUNZIZA yabwiye umunyamakuru ko bagiye mu byiciro bitatu kandi bose bagezeyo amahoro.

Ati “Twagezeyo neza tunakirwa neza ku kibuga k’indege n’uhagarariye inyungu z’u Rwanda muri Sudan, Maj Shyaka Ismael Kajugiro.”

Ku kibuga k’indege bakiriwe kandi n’abayoboye umupira w’amaguru muri Sudan ndetse n’abayobozi ba Al Hilal.

Ku mugoroba wo ku wa gatanu Rayon Sports yakoze imyitozo kandi yagenze neza nk’uko Nkurunziza abivuga, gusa ngo Rugwiro Herve na Michel Sarpong ntibayikoze kubera umunaniro.

Ati “Bakoze imyitozo igenda neza, yari yiganjemo kuruhura ubwonko no gutekereza cyane ku mukino ubazanye muri iki gihugu no kunanura imitsi.”

Maj. Shyaka Ismael Kajugiro yaganiriye n’abakinnyi ababwira ko muri Sudan nta kibazo cy’umutekano gihari. Yababwiye ko u Rwanda hariya baruzi neza kubera ko ingabo zarwo zagiye kugarurayo amahoro mu bice binyuranye by’igihugu.

Yabasabye kwitwara neza mu mukino bagahesha ishema u Rwanda.

Rayon Sports irakora imyitozo ku masaha izakiniraho (saa 19h30), bikaba biyisaba gukoresha iminota hagati ya 20 na 30 baturutse aho bacumbitse.

Al Hilal Stadium ni cyo kibuga bazakiniraho cyakira abantu ibihumbi 25 . Al Hilal niyo ifite abafana benshi muri Sudan.

Umuvugizi wa Rayon Sports Jean Paul NKURUNZIZA yavuze ko nta bafana ba Al Hilal baje kubakomera ku kibuga k’indege babatera ubwoba.

Kayiranga Jean Baptiste uzatoza uzatoza uyu mukino Hagati Michel Sarpong uwamvaye ingofero ni Rugwiro Herve bari kukibuga mpuzamahanga cy’indege i Kartum

Abayobozi ba Al Hilal baje kwakira Abayobozi ba Rayon Sports

Mazimpaka Andre, hagati Kirasa Alain na Jules Ulimwengu ku ruhande bari kumwe n’umwe mu bayobozi ba Al Hilal

Amafoto@Media Rayon Sports

src.umuseke

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up