Gicumbi.Hari abakirara ku muhanda bategereje imodoka

Bamwe mu baturage bagenda mu mihanda y’ibitaka bahangayikishijwe no gusubika ingendo bakarara aho batateganyije bitewe no kubura imodoka zihagije zibajyana mu Turere twa Gatsibo na Nyagatare bavuye i Gicumbi, Sosiyete ya RITCO ihakorera ikoresha Busi nini nta zindi modoka zemewe gutwara abagenzi muri iyo mihanda, hari abaturage Umuseke wasanze baraye ku Biro by’Akagari i Gicumbi.

Abaturage babura imodoka bakarara nzira, RITCO ivuga ko byatewe n’uko imodoka ziri muri Controle Technique

Kubona imodoka ya RITCO ngo bisaba guhuza n’isha, usanze yahagurutse ubwo urugendo ararusubika, agashaka icumbi cyangwa agasubira imuhira bitewe n’aho ari.

Abafite imbogamizi ni abaturuka mu Karere ka Burera baca i Gicumbi bagakomeza mu Karere ka Gatsibo, cyangwa bakajya Nyagatare, ngo imodoka ibatwara bisaba gukurikiza amasaha ihagurukiraho, iyo usanze yagiye ubwo igisubizo kiba kurara nzira.

Ngendahimana Anastase twamusanze muri gare ya Gicumbi, avuga ko iyo badacumbikiwe ku Biro by’Akagari byegereye gare, bamwe barara mu tuzu twagenewe kwicarwaho n’abagenzi. Iki kibazo asaba ko cyagashakiwe umuti.

Ati “Abagabo, abagore n’abana barara hamwe bataziranye.”

Nyirahabimana ufite abana bane na we muri iki cyumweru twamusanze araye nzira, avuga ko bibabaje kuko ababyeyi barara ukubiri n’imiryango yabo, bagasasa mu biro by’Akagari umukeka umwe bose bakaryama.

Ati “Usanga nta telefoni bamwe bagira ngo babwire abagabo iyo baraye. Kurarana n’abantu baturutse impande n’impande bataziranye byakurura ibindi bibazo.”

Mbere ngo abagenzi bacumbikirwaga mu modoka ziraye muri gare haza kuvuka ikibazo aho umwe yatabaje ngo bagiye kumufata ku ngufu biba ngombwa ko nta muntu wongera gucumbikirwa mu modoka zagenewe gutwara abagenzi, kuva ubwo usanze imodoka yamusize agomba kwirwariza akajya gushaka iyo acumbika.

Mbere ngo abagenzi bararaga mu modoka umwe ataka ko afashwe ku ngufu bihita bihagarara

Benshi mu barara nzira nta bushobozi bwo kwishyura amacumbi bafite

Abakoresha umuhanda Gicumbi banyura Rukomo-Burimbi-Muko-Muhura-Ndatemwa berekeza Kiramuruzi nibo bafite ikibazo, ngo ubusanzwe bagera muri gare ya Gicumbi saa tatu n’igice za mu gitondo (9h00 a.m),  ukerewe arasigaye kuko imodoka ibatwara ni imwe.

Abava i Kiramuruzi bajya Gicumbi bahaguruka saa cyenda (15h00) nk’uko babidutangarije.

Ubuyobozi bwa RITCO buvuga ko muri iyi minsi imodoka ari nke bitewe n’uko bazijyanye muri Controle Technique.

Uhagarariye RITCO avuga ko babivugana n’abaturage igihe imodoka zitari bukore, ndetse ngo amasaha Bisi zigerera muri gare i Gicumbi abaturage barayazi.

RITCO imodoka zayo zitwara abaturage mu mihanda (y’ibitaka) muri kiriya gice cy’Amajyaruguru ku mafaranga make ugereranyije n’ayo izindi zagenewe gutwara abagenzi zibaca. Imbogamizi ni uko abagenzi ari benshi imodoka zo ari nke, kandi abagenzi bakagenda mu masaha anyuranye.

Batamuriza Josiane uhagarariye RITCO i Gicumbi yabwiye Umuseke ko muri iyi minsi imodoka bafite iri muri Controle Technique, bityo ko abaraye mu nzira ari abatamenye amakuru, gusa ngo ntibyari bisanzwe ko abaturage barara nzira.

Twaganiriye na we ku wa 22 Kanama 2019, avuga ko imodoka bakoreshaga zagiye muri Controle technique ngo niyo mpamvu hari abaraye muri nzira.

Ati “Ugeranyije ntabwo zimarayo iminsi, ariko ubundi abaturage bazi amasaha tubatwariraho.”

Avuga ko iyo basanze imodoka nini za RITCO zagiye hari utundi tumodoa tubapakira tukabatwara.

Ubuyobozi bw’Akagari ka Gisuna gaturanye na gare ya Gicumbi mu Murenge wa Byumba bwabwiye Umuseke ko muri uku kwezi kwa Kanama bacumbiye abaturage inshuro zigera muri eshanu.

Tariki  07 Kanama 2019 bacumbikiye abaturage 19 barimo abagore 9 n’abagabo 10, ku wa 11Kanama 2019 bacumbikiye abantu 12 barimo abagore 9 n’abagabo 3, ku wa  17  Kanama 2019  nabwo bacumbikira abantu 8, ku wa 20 Kanama 2019  bacumbikiye abantu 8 barimo abagore bane n’abana bane,  ndetse no ku wa 21 mu Biro by’Akagari haraye 12 barimo abagore batandatu, abagabo babiri n’abana bane.

Iki kibazo ubuyoboi bw’Akagari buvuga ko nta bushobozi bufite bwo kuraza abagabo n’abagore mu nzu imwe mu cyumba k’inama. Bamwe basasirwa hasi abandi bakarara bicaye mu rwego rwo gukumira ibibazo byahavuka.

Ubuyobozi busaba ko muri gare ya Gicumbi hateganywa uburyo bwo gucumbikira abagenzi mu gihe havutse ikibazo gitunguranye, bakabona aho barara kuko gare yo igira n’abashinwe umutekano.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe ubukungu Nteziryayo Anastase yabwiye Umuseke ko ikibazo batari bakizi, gusa ko ngo bagiye gukorana n’inzego zishinzwe gutwara abagenzi ikibazo k’imodoka nke gishakirwe umuti.

Ati “Abaturage bagomba gucumbikirana nk’uko mu muco nyarwannda byahozeho.

src.Umuseke.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up