Iseru imaze guhitana abana bagera kuri 2700 mu mezi 8 gusa

Share

Umuryango w’abaganga batagira umupaka (Médecins Sans Frontières) uvuga ko kuva muri Mutarama uyu mwaka kugeza muri Kanama abana basaga 2 700 bapfuye bazira iseru.

Iseru muri DRC imeze nabi

Icyorezo k’iseru kimaze guhitana abantu benshi kurusha abo Ebola imaze guhitana muri DRC.

BBC dukesha iyi nkuru, ivuga ko umuryango w’abaganga batagira umupaka batangaza ko Leta ya DRC itashyize imbaraga zihagije mu kurwanya umwanda muri kiriya gihugu.

Karel Janssen, umuyobozi w’uyu muryango muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yavuze ko intara ziri hagati ya 23 na 26 zimaze kugeramo icyorezo k’indwara y’iseru.

Avuga ko kubera kibazo cyo kubura inkingo ndetse n’umwanda ukabije n’amakimbirane atuma abantu bakomeza kwimuka bava mu gace bajya mu kandi biri gutuma iki cyorezo gikomeza kwiyongera.

Ati “Icyorezo nk’iki nticyatera mu buryo butunguranye ahubwo haba harimo no kutita ku bintu cyangwa agasuzuguro.”

Kuva mu kwezi kwa mbere k’uyu mwaka, abasaga ibihumbi 145 000 bamaze kwandura iseru muri bo 2750 bamaze gupfa.

MSF ivuga ko yari yemerewe million 8,9 USD yo gukoresha mu bikorwa by’ubutabazi ku barwayi b’Iseru, ariko ko yakiriye miliyoni 2,5 USD gusa.

Kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2019, abana 474 863 bahawe urukingo rw’iseru naho 27 439 barwaye iki cyorezo bakaba barahawe ubufasha.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up