Iran yaburiye Amerika ko ishobora guhura n’ibibazo kubera ubwato yafatiriye.

Iran yatangaje ko Amerika ishobora guhura n’ibibazo mu gihe ikomeje gufatira ubwato bwayo bw’ikoreye utugunguru twa peteroli tugera kuri miriyoni 2.1.

Ibi byatangajwe n’umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga bwana Abbas Mousavi, ko ngo bagerageje kuburira Amerika, binyuze munzira zikwiye nko muri ambasade y’ubusuwisi ifite ikicyaro mu murwa mukuru Tehran ariko amerika ikavunira ibiti mu matwi.

Iran yo yavuze ko ubwo bwato bwafashwe kuko bwarenze ku mabwiriza mpuzamahanga y’ubwikorezi bwo mu mazi ariko abandi bakabifata nko kwihorera ku ifatwa rya Grace 1 SuperTanker.

Amerika ikomeza kuvuga ko yafata Grace 1 n’ubundi bwato bwose bukora mu nzira zibusanyije n’amategeko akubiye mu masezerano mpuzamahanga y’ubucuruzi ahuriweho n’ibihugu bikize ku isi, ibikorwa bya forode z’amabanki n’ibifite aho bihuriye n’iterabwoba.

Image result for abbas mousavi iran
Umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga bwana Abbas Mousavi

Amerika kandi yategetse ko hafatirwa agera ku $995,000 (£818,000) kuri konti ya banki itavuzwe izina yo muri leta zunze ubumwe za Amerika, ngo afite aho ahuriye na Paradise Global Trading LLC, ikigo Amerika ishinja kugira imikoranire n’ihuriro ry’impirimbanyi z’impinduramatwara zo muri Iran.

Leta zunze ubumwe za Amerika zifata iryo huriro rya kiyisilamu nk’agatsiko k’iterabwoba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up