Imodoka itwara abagenzi yarenze umuhanda mu karere ka Nyamasheke

Share

Ahagana saa tanu z’amanywa kuri iki cyumweru imodoka itwara abagenzi yarenze umuhanda ubwo yari igeze mu rugabano rw’Umurenge wa Kanjongo na Macuba muri Nyamasheke, biravugwa ko abarimo 18 bakomeretse.

I modoka yavaga i Rubavu igana i Rusizi

Impanuka yabereye mu Mudugudu wa Munimba, Akagari ka Rugali mu Murenge wa Macuba imodoka Taxi Hiace RAB 936L yari ivuye i Rubavu igiye i Rusizi abari bayirimo bari batashye ubukwe.

Abantu 18 bari muri iriya modoka barimo n’umwana muto bose bakomeretse bikomeye, batanu bakomeretse umutwe.

Dr Salatiel Kanyarukiko uyobora ibitaro bya Kibogora yabwiye Umuseke ko bamuhamagaye yagiye mu misa bamubwira iby’iyo mpanuka.

Ati: “Abo bantu twabakiriye ku Bitaro. Hari abakomeretse cyane mu mutwe abandi barataka ahantu hatandukanye.”

Umuyobozi muri Police ushinzwe umutekano mu muhanda, CP. Rafiki Mujiji yabwiye Umuseke ko nta muntu waguye muri iriya mpanuka.

Ati: “Turacyakurikirana amakuru, ntituramenya icyaba cyateye iriya mpanuka ariko turaza kubabwira.”

Hari amakuru Umuseke ufite avuga ko umwe muri bariya batanu bakomeretse cyane yitabye Imana.

Nta minsi myinshi irashira hafi ya hariya habereye impanuka y’ikamyo itwara mazutu yahirimye irashya, uwari uyitwaye apfiramo.

Imodoka yataye umuhanda igwa mu ishyamba

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up