Bambuwe amafaranga bakoreye mu mezi 3 ashize bubaka ishuri Perezida Paul Kagame yemereye abatuye Gicumbi

Hari bamwe mu bahawe akazi k’ubwubatsi n’ubuyedi ku Ishuri Ntangarugero mu Buhinzi n’Ubworozi rya Kigarama, Perezida Paul Kagame yaryemereye abatuye Gicumbi, bavuga ko bambuwe amafaranga bakoreye mu mezi atatu ashize mu gihe bari bayategerejeho akamaro kanini harimo no kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza.

Nkurikiwenimana Jean Marie Vianney avuga ko yambuwe Frw 27 000

Mbonyinshuti Jean Marie Vianney w’imyaka 24 na gabenzi be twaganiriye ku wa kabiri w’iki cyumweru, ni uwo mu Mudugudu wa Gasharu mu Kagari ka Kigarama, afite umwana we arerera mu rugo rw’ababyeyi be, ari mu bubatse kuri ariya mashuri ya Kigarama.

Avuga ko mbere bajyaga babishyura amafaranga bakoreye nyuma y’icyumweru, ariko nyuma kubishyura birahagara. Guhera mu kwezi kwa gatanu ngo nibwo guhemba byahagaze.

Agira ati “Jyewe bamfitiye Frw 26 000, ni ikibazo kuko nta mutuelle mfite, kandi mfite n’umwana, mu rugo na bo mbabera imbogamizi.”

Nkurikiwenimana Jean Marie Vianney na we yubatse kuri ririya shuri ubu ryuzuye, avuga ko batangiye kuhakora muri Gashyantare 2019 bababwira ko bazajya babahemba rimwe mu cyumweru amafaranga bakayahabwa ku wa gatandatu.

Abaturage bahembwaga kuri telefoni hakoreshejwe mobilemoney.

Inyubako zigeze mu kiciro cya nyuma (finissage), guhembwa byatangiye kugenda nabi ngo hagashira ibyumweru bibiri, bakabwirwa ko bazishyurwa mu cyumweru gitaha, ukwezi kukaba kurashije bigera igihe abakozi bivumbura bahagarika akazi, abakoresha bazana abakozi bavuye i Kigali ngo bakore iyo mirimo isigaye.

Nkurikiwenimana ati “Igihe cyo guhembwa kigeze twagiyeyo batubwira ko amafaranga bazayazanira rimwe turategereza n’ubu nta mafaranga turabona yaba abafundi n’abayedi (aide-macons) ntawahembwe.”

Uyu muturage bamufitiye Frw 27 000. Abafite iki kibazo cya kwamburwa basaga 60 nk’uko abivuga.

Ngo ikibazo cyabo cyageze ku uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kisaro na we akigeza ku Karere ka Gicumbi, bumvikana ko bazamurika ibikorwa bya ririya shuri babanje guhemba aba bantu ariko ngo byarakozwe kandi ntibahembwa.

Nkurikiwenimana akomeza agira ati “Batubwiye ko kumurika ibikorwa bizaba, Akarere kagasohora amafaranga tugategereza tariki 30 Nyakanga, igihe cyarageze turategereza turaheba na n’ubu. Gutanga mutuelle ni ugushaka ubundi buryo.”

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kisaro uriho ubu, Kabayiza Alcade avuga ko azi ikibazo cy’abakoze kuri iryo shuri ntangarugero ry’Ubuhinzi bemerewe na Perezida wa Repubulika, ngo mu mirimo yo kuryubaka harangiye ikiciro cya kabiri rwiyemezamirimo wayikoze ngo ntarahembwa igice cya nyuma cy’amafaranga yapatanye.

Ati “Ayabona twamaze gukora raporo ko nta muntu abereyemo ideni. Mbere y’uko muvugana n’abaturage hari abo twari twaganiriye, tuvugana n’abantu bo mu Karere bambwira aho gahunda igeze, urutonde rwabo rurahari n’imibyizi bafite irahari icyo barimo ni ukuvugana na rwiyemezamirimo kubanza kubishyura kugira na we afate igice cya nyuma cy’amafaranga, kandi banyijeje ko nyuma y’icyumweru kimwe ikibazo kiba kigiye ku muringo.”

Kompanyi yakoze imirimo yo kubaka iri shuri ni iy’Inkeragutabara, ndetse ngo abaturage bakoreshejwe inama n’Umusirikare Mukuru ariko ibyo yabijeje ntibyubahirijwe.

Mu gihe abaturage bavuga ko imirimo yo kubaka kiriya kigo yarangiye, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Kisaro, avuga ko hakiri imirimo yo kubaka amacumbi (dortoir), n’aho kurira (refectoir).

Ati “Icyo abaturage bise kugitaha ku mugaragaro ni igihe abantu bari mu igenzura ry’Imihigo baje baragisura, bareba aho imirimo igeze ariko ntabwo kiratahwa ku mugaragaro.”

Mbonyinshuti Jean Marie Vianney w’imyaka 24 ibumoso ku ifoto avuga ko rwiyemezamirimo amufitiye Frw 26 000

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up