Abakozi b’ikigo gicungira ibigo runaka n’abantu ku giti cy’abo umutekano kitwa Quick Star Service Ltd bamaze igihe badahembwa

Share

Abakozi b’ikigo gicungira ibigo runaka n’abantu ku giti cy’abo umutekano kitwa Quick Star Service Ltd gikorera mu Karere ka Rubavu, mu Ntara y’Uburengerazuba bavuga ko amezi abaye ane badahembwa. Bamwe bagurishije telefoni zabo kugira ngo babashe kuramuka, abandi bugarijwe n’imyenda.

Abakozi b’iki kigo ngo bamaze amezi ari hagati y’abiri n’igice n’ane badahembwa

Umwe muribo w’umukobwa utashatse ko dutangaza amazina ye avuga ko yabonye hashize amezi abiri n’iminsi itanu adahembwa kandi yabibaza ababacunga( supervisors) bakamwuka inabi ngo ntibamuzi, ahitamo kuva ku kazi.

Ati: “ Nta masezerano y’akazi twabaga dufite. Nabonye batinze kuduhemba kandi batatubwira n’ikibazo aho kiri mpitamo kugahagarika nishakira akandi.”

Ngo icyabarangaga ko ari abakozi ni umwambaro w’akazi n’aho bakorera( izina ry’ikigo barindiraga umutekano.)

Kuba atarahembewe igihe avuga ko byamuteranyije n’abagize umuryango we, bamushinjaga guhembwa ntagire icyo azana mu rugo.

Mu rugo iwabo( aracyari umukobwa) ngo bibaza ukuntu babura uko bagura utuntu two kwifashisha mu rugo nk’umunyu., amavuta, isabune…kandi bafite umukobwa w’inkumi ukora.

Avuga ko ababazwa nanone no kubona abacuruzi baramufashe nk’umwambuzi nyuma yo kwikopesha ariko ntiyishyure kuko aho yari bukure amafaranga yategereje amaso agahera mu kirere.

Asaba ababakoresheje kubishyura cyangwa se bakabamenyesha ko ibyo bakoze byari ugutanga umusada.

Ati: “Ndasaba ko mwatuvuganira bakatwishyura natwe tukishyura abandi  cyangwa se batubwire niba ari umusada twatangaga tubimenye.”

Undi muturage ukorera Quick Star Services Ltd wubatse ufite abana barindwi avuga ko nawe agiye kuzuza amezi ane adahembwa.

Ngo mbere bahembwaga ku gihe ariko ubu bahembwa bitinze kandi ntibasobanurirwe icyabaye.

Kuba yubatse afite umugore n’abana benshi kumara igihe kirekire adahembwa hari ubwo bimuteranya n’umugore we kuko uyu buri gihe amubaza impamvu azinduka ajya ku kazi ariko ntabone igihembo kiva mu kazi akora.

Avuga ko hari na bamwe muri bagenzi be barakara bagahitamo gutahana imyenda y’ikigo ( uniform) bisa no kuyifata bugwate kugira ngo bazayigarure ari uko bahembwe.

Ikindi kibazo gihari ngo ni uko hagize ugira ikibazo kimutunguye gituma asiba akazi( urugero nk’uburwayi) kubera impamvu runaka ntakimenyeshe ubuyobozi, iyo agarutse asanga baramusimbuje undi.

Yemeza ko bibabaje kubona umukozi wari umaze igihe rukana akora adahembwa asimbuzwa undi atabimenyeshejwe kandi yasibye akazi kubera impamvu zitamuturutseho.

Umwe mubafite ikigo gicungirwa umutekano na Quick Service  witwa Justin Nshimiyimana  uyobora ikigo kitwa ‘Ubumwe’ kita ku bafite ubumuga avuga ko bo bishyura Quick Star Service Ltd  ku italiki bemeranyijweho ni ukuvuga buri taliki 25 ya buri kwezi.

Ngo bamaze imyaka ibiri bakorana muri ubu buryo.

Ati: “ Twe twubahiriza ibikubiye mu masezerano twagiranye na Quick Star Secutiry Ltd. Rwose ubu hashize imyaka ibiri dukorana kandi tubishyurira ku gihe.”

Avuga ko ikijya kimutangaza ari uko hari bamwe mu bakozi b’iriya kampani Quick Star Service Ltd  baza kubaganyira ko bamaze amezi abiri, atatu, ane…badahembwa.

Umuyobozi wa  Quick Star Services Ltd  witwa Emmanuel Kavuma  yabwiye Umuseke ko ikigo ayoboye gifite gahunda yo kuzahemba abakozi bose kirimo imyenda ndetse ngo bamwe barahembwa bitarenze impera z’uku kwezi kwa Kanama, 2019.

Emmanuel Kavuma avuga ko abakozi bazatangira guhembwa mu mpeza z’uku kwezi no mu ntangiriro z’ugutaha

Ngo abandi nabo bazahembwa mu ntangiriro za Nzeri, 2019.

Ati: “ Imwe mu mpamvu yatumye tutabahemba ni ibibazo biri financial{bijyanye n’imari} ariko ubu turi kubishyira ku murongo rwose turabahemba vuba aha.”

Avuga ko yari aherutse i Rubavu kuganira nabo kuri iki kibazo ndetse ngo na nyuma yoherejeyo ushinzwe abakozi( Human Resources Officer) bakiganiraho gusa ngo atunguwe no kumva bakigejeje mu itangazamakuru.

Emmanuel Kavuma ariko avuga ko hari bamwe mu bakozi be bitwaraga nabi, ibigo barinze bikibwa, abandi bakangiza ibikoresho by’akazi bityo bigatuma hari bamwe batinda guhembwa kuko habaga ‘hagikurikiranwa iby’ibyo bibazo bateye.’

Umuseke wabajije ACP Jean Nepomuscène Mbonyumuvunyi ufite mu nshingano ze gukurikirana imikorere ya za Kampani zigenga zicunga umutekano w’iby’abandi( Private Security Companies) muri Polisi y’u Rwanda avuga ko  agiye gukurikirana ibivugwa n’abakozi ba Quick Star Service Ltd.

Ati: “Icyo twavuga ni uko kugenzura ibigo nk’ibyo {companies} ari uguhozaho, kuko atari ko byose bikora gutyo ariko nabyo tugiye kubigenzura nidusanga  bifite inshingiro iyo company yafatirwa ibyemezo.”

Mu nama Polisi y’u Rwanda yagiranye n’abayobora ibigo 17 byigenga bicungira abandi umutekano mu Rwanda (hari muri Mutarama, 2019), iyo nama Umuseke ukaba wari wayitumiwemo, Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa Commissioner of Police Felix Namuhoranye yasabye abayobora ibi bigo kurushaho kugira ubunyangamugayo, bagahembera abakozi ku gihe kandi bagaharanira ko umutekano usesuye urangwa mu bigo barinda.

Iyi nama yabaye taliki 17, Mutarama, 2019, ibera muri imwe muri Hoteli ziri mu murenge wa Remera, mu Karere ka Gasabo ikaba yaramaze iminsi ibiri.

Umuyobozi wa Polisi wungirije CP Felix Namuhoranye yigeze gusaba abakora mu bigo byigenga birindira abaturage umutekano kongera ubunyangamugayo, abakozi bagahemberwa ku gihe kandi umutekano ukaba wose muri ibyo bigo\

src.umuseke

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up