Gasabo.yagwiriwe n’ikirombe bacukuramo amabuye arapfa

Share

Umugabo utuye mu mudugudu wa Kasekiromba, Akagari ka Bwiza, umurenge wa Ndera mu Karere  ka Gasabo witwa Muhutu yagwiriwe n’ikirombe bacukuramo amabuye ahita apfa. Ngo abaye uwa gatutu wishwe n’ikirombe mu mezi atanu ashize.

Nyakwigendera abaye uwa gatatu wishwe n’ikirombe muri Bwiza mu gihe cy’amezi atanu

Raphael Muhutu ngo ntibiramenyekana niba yari asanzwe ari umwe mu bagize Koperative zicukura amabuye yo kubakisha zikorera mu kagari ka Bwiza.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndera Félix Kayihura avuga ko amakuru y’uru rupfu ayamenye mu kanya gato gashize, agiye gukurikirana neza akaza guha Umuseke amakuru arambuye.

Yemeza ko nyakwigendera yari asanzwe ari umuturage wo muri kariya gace.

Kayihura avuga ko mu gihe cy’amezi atanu hari abantu batatu bamaze kwicwa n’ibirombe bacukuramo amabuye.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Ndera burateganya kuza gukoresha abaturage inama bukabibutsa uko bajya bitwara mu gucukura amabuye kugira ngo bitabateza akaga, kandi bukihanangiriza abacukura amabuye mu buryo budakurikije amategeko.

Mu minsi mike ishize hari undi mugabo ikirombe bacukuramo amabuye cyagwiriye mu murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge nawe arapfa.

Nyakwigendera ngo yari afite imyaka 57 y’amavuko.

Ibirombe biri mu kagari ka Bwiza mu murenge wa Ndera bimaze kwica abantu batatu mu mezi atanu ashize

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up