Ingabo za Pakistan niz’Ubuhinde zongeye kurasana hafi y’Umupaka wa Kashmir

Share

Taliki 07, Kanama, 2019 ingabo za Pakistan niz’Ubuhinde zongeye kurasana hafi y’Umupaka wa Kashmir. Byabaye ikimenyetso cy’uko ubushyamirane hagati y’ibi bihugu byombi bwongeye gukaza umurego ndetse bushobora kuvamo intambara yeruye.

Ingabo za Pakistan n’Ubuhinde ngo zishobora kongera kurwana zipfa intara ya Kashmir

Ingabo z’ibihugu byombi zarasaniye ahitwa Jammu hafi ya Kashmir. Ubuhinde bushinja Pakistan kuba ariyo yayirasheho bwa mbere nyuma ‘nayo ikayisubiza.’

Pakistan n’Ubuhinde byaranzwe n’amakimbiriane mu gihe kirekire kubera ko buri gihugu muribyo kivuga ko Intara ya Kashmir ari iyacyo.

Related image

Aya makimbirane yatangiye muri 1947 kugeza n’ubu agikomeje. Mu bihe bitandukanye yagiye aba intandaro y’intambara yeruye.

Uku kurasana hagati y’ingabo z’ibihugu byombi kwabaye kuri uyu wa Gatatu byatumye amahanga ahaguruka asaba buri ruhande korohera urundi, bakareba uko bakemura ibibazo hatamenwe amaraso.Ubuhinde bwafunze murandasi mu duce twabwo duturanye na Kashmir ndetse na telefoni ntiziri gukora.

Related image

Pakistan yavuze ko yahagaritse ingendo z’indege zayo zijya New Delhi Iki gihugu kandi kivuga ko kigiye guhagarika ingendo z’indege zijya mu Buhinde kugeza ku itariki ya 5 Nzeri, 2019.

Ubuhinde bwatangaje ko bwamaze kohereza ingabo mu Ntara ya Kashmir bunashyiraho izindi ngamba ku mutekano zirimo gushishikariza abaturage guhunika ibiribwa n’amavuta bitewe n’uko hashobora kuba ibitero by’iterabwoba.

Related image

Guverinoma y’Intara ya Jammu na Kashmir yategetse abakoraga ingendo muri kariya gace ko baba bazihagaritse kandi abariyo bakihutira kuhava kuko umutekano waho ukemangwa.Ubuhinde ni igihugu k’igihangange ku rwego mpuzamahanga haba mu bukungu ndetse n’igisirikare.

Pakistan nayo ariko ni gihugu kihagazeho kuko nacyo gifite intwaro za kirimbuzi.Kuba Pakistan n’Ubuhinde bifite intwaro za kirimbuzi ni ibintu biteye inkeke amahanga.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up