Umuganga wo muri Canada wateraga abarwayi intanga ze batabizi yahagaritswe

Share

Urwego rugenzura abaganga muri Canada rwambuye icyangombwa cyo gukora umuganga wakoreshaga intanga ze bwite mu gufasha abagore bafite ibibazo byo kubyara.

Inama y’abaganga bo mu ntara ya Ontario itangaza ko ibikorwa byakozwe na Dr Norman Barwin “birenze kwitwa bibi gusa”.

Dr Barwin ashinjwa gukora ibi guhera mu myaka ya 1970

Urwego rugenzura abaganga kuva mu 2016 rwatangiye iperereza ku byo uyu muganga yashinjwaga.

Uyu muganga, ubu uri mu zabukuru, yatangiye gukekwaho ibi kuva mu myaka ya 1970 aho yavuriraga mu mavuriro agera kuri abiri muri Ontario.

Kuwa kabiri, Dr Steven Bodley uri mu nteko y’inama y’abaganga yavuze ko ‘bibabaje’ kuba ibyakozwe na Dr Barwin igihano cyonyine bo bamufiteho ari ukumwambura uburenganzira bwo kuvura.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up