Muhanga: Umwanda uravuza ubuhuha

Mu Mujyi wa Muhanga hafi y’inyubako z’ubucuruzi hagaragara umwanda. Abahakorera bavuga ko batazi  abahamena imyanda, ngo abayihamena bacunga ko ubuyobozi burangaye bakabikora.

Iyo myanda iri hagati y’Ingo z’abaturage mu Mudugudu wa Rutenga

Ahaboneka umwanda ni mu bipangu by’amabati no hagati mu ngo mu Mujyi wa Muhanga.

Abahatuye babwiye Umuseke ko iyo bukeye basanga huzuye imyanda ku buryo batamenya abayihamennye. Bakavuga ko  abakora irondo  bakwiye kujya bareba n’abangiza isura y’Umujyi.

Umwe yagize ati: “Uyu mwanda ugaragara cyane mu masaha y’ijoro, abantu benshi batashye. Bishoboka ko bayimena icyo gihe.”

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Muhanga, Mukagatana Fortunee avuga ko nta makuru bari bafite kubera ko mu minsi mike ishize aribwo bayihakuye bihanangiriza abahakorera banabizeza ko bagiye  gucunga abayihamena.

Ati: “Hari abatari bumva akamaro ko kugira isuku, niyo mpamvu twatangije ubukangurambaga uyu munsi.”

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, CG. Gasana Emmanuel wifatanyije n’abaturage ba Muhanga mu gikorwa cy’ubukangurambaga bugamije isuku, yasabye ko bayigira umuco, kuko 80% y’indwara zibibasira zituruka ku mwanda.

Ati: “Turifuza ko buri muturage agira isuku kandi atekanye ndetse tukanasaba ko ahantu hose hatangirwa serivisi hanahurira abantu benshi haba isuku.”

Hari ababwiye Umuseke ko kuba nta kimpoteri rusange umujyi wa Muhanga ufite, na byo bishobora gutiza umurindi ikibazo cy’umwanda.

Bakavuga ko Kampani ishinzwe isuku mu mujyi yagombye kugirana amasezerano n’abatuye buri gace kugira ngo imyanda ijye itwarwa kandi imenwe ahantu habugenewe.

Gahogo munsi ya Station ya Essence hafi n’inyubako zikoreramo amabanki

Guverineri Gasana yasabye abaturage ba Muhanga kugira isuku bakirinda indwara ziterwa n’umwanda

Muhanga ngo abaturage bacunga igihe ubuyobozi burangaye bakamena imyanda aho ari ho hose

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up