Nyarugenge: Impanuka ya 2 mu murenge wa Rwezamenyo mu minsi ikurikiranye.

Kuri uyu munsi tariki 05/08/2019,na none ku muhanda umunuka mu murenge wa Nyakabanda,wa mabuye bakunze kwita kwa mutwe, habereye iyindi mpanuka itewe na motto yamanukaga n’umuvuduko udasanzwe, nayo ikomerekeramo abantu 2.

Abaturage barasaba ko iyi nzira yahinduka icyerekezo kimwe

Iyi mpanuka ibaye mu gihe ku cyumweru tariki 04/08/2019, habaye indi muri metero 100 gusa uvuye aho iyi yabereye zose zikozwe na motto.

Ababonye iyi mpanuka’ batangarije ikinyamakuru uruvugiro.com ko yatewe n’uko kuri uyu muhanda abatwara ibinyabiziga bakunze kuhamanukana umuvuduko mwinshi, kandi ukaba ukoreshwa n’abantu benshi harimo abazamuka n’abamanuka.

Hakoretse abasore babiri

Mu gihe twakoraga iyi nkuru ubutabazi bw’imbangukira gutabara ntabwo bwari bwakahagera. Twagerageje kuvugisha umuvugizi wa polisi ishami ryo mu muhanda ariko ntitwashobora ku mubona kuri telefoni

Motto yakoze impanuka yari utwawe n’umwe mubakomeretse

Imibare ya polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda igaragaza ko kuva mu kwezi kwa Mutarama kugeza muri Werurwe 2019, impanuka zahitanye abamotari n’abagenzi bari bahetse 40, zikomeretsa bikomeye 122, naho 243 bakomereka byoroheje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up