Uruhuri rw’ibibazo muri koperative KIMI bishobora gutuma isenyuka burundu.

Share

Abanyamuryango ba koperative iterambere mw’ikoranabuhanga (KIMI),nyuma yo gukorerwa igenzurwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura amakoperative mu Rwanda RCA, bavuga ko intandaro y’uko igiye gusenyuka bifitanye isano n’icyi kigo cya RCA, bashira mu majwi cyane ko aricyo ntandaro y’uko benshi muri bo bashobora kwisanga basubiye mu muhanda.

Iyi koperative yatangiye mu mwaka wa 2017 ifite abanyamuryango bari basanzwe bakora uyu mwuga wo gucuruza ibikoresho batangira ari 302 bagahuza imbaraga.

Muri iyi nama yo kumurika ibyavuye mw’igenzura ryakozwe na RCA,hafashwe imyanzuro ikarishye harimo no kweguza komite nyobozi yose ndetse hashirwaho n’abandi bayobozi bagateganyo batangajwe mw’ibaruwa yanditswe n’umuyobozi mukuru wa RCA prof. Jean Bosco Harelimana.

RCA yatangaje ko hashirwaho komite nyobozi y’agateganyo

Iyi nama yagaragayemo kutanyurwa kw’abanyamuryango batandukanye bibaza aho bagiye kwerekeza nyuma y’uko bamwe batangarijwe ko atari abanyamuryano ahubwo ari abakomisiyoneri, mu myanzuro yasabwe ko yashirwa mu bikorwa na komite nyobozi yagateganyo harimo gubizwa imigabane yabo bakavamo, cyangwa bakandika basaba imikoranire n’iyi koperative ya KIMI, IBITASHIMISHIJE BENSHI MURI BO, DORE KO URUTONDE RUGARAGAZA KO ABA BANYAMURYANGO BITWA ABAKOMISIYONERI BAVUYEMO ,HASIGARA 54 GUSA,bafitemo utubati ducuruza telefone gusa, bigatuma bibaza aho bazerekeza nyuma yo kwerekwa imiryango.

Bababajwe n’uko bashobora gusubira mu muhanda

Hakizima Isae ari we wayoboraga koperative KIMI ndetse weguye kumugaragaro, muri iyi nama y’imurikwa ry’ibyavuye muri iri genzura ry’imikoreshereze y’umutungo w’iyi koperative yatangaje ko ababajwe n’uko RCA, itigeze ibegera ngo ibabe haffi mu gihe bavaga mu muhanda cyangwa ngo ibahe umurongo ngenderaho wa koperative ahubwo ikaza ibashinja gukoresha nabi umutungo w’iyi koperative none ikaba igiye gusenyuka bayireeba.ikibabaje ikinyamajuru ueuvugiro.com n’uko twamenye ko babuze n’ubukode bw’inzu bakoreramo ndetse ko na ny’irinzu yabahaye integuza yo kuba bayisubiza vuba.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up