Gasabo: Umunya Cameroun w’imyaka 18 wigaga muri ALU yapfiriye muri piscine

Kuri iki Cyumweru taliki 04, Kanama, 2019 umusore w’imyaka 18 ukomoka muri Cameroun wigaga muri Kaminuza yigisha iby’imiyoborere witwa  Che Suh Bonaventure yapfiriye muri piscine y’imwe muri Hotel ziri mu mudugudu w’Ubumwe , akagari ka Rukiri I umurenge wa Remera mu karere ka Gasabo. Nyiri iyi Hotel niwe waje gutabaza.

Ngo yagiye koga muri piscine ananiwe kubera umusemburo ararohama arapfa

Uyu musore wigaga muri African Leadership University ( ALU) mu mwaka wa kabiri ngo yari ajyanye n’undi mukobwa koga aza kurohama ubwo yari amaze kwibira kuri metero imwe na sentimetero 70.

Amakuru  bamwe mu bahageze mbere baje gutabara avuga ko ngo nyakwigendera umunsi umwe mbere y’aho yari yaraye anywa inzoga nyinshi kandi ngo ku wa Gatandatu nabwo yatashye atinze cyane.

Nubwo ibizamini bya muganga bitarasohoka ngo hamenyekane bidasubirwaho icyamuhitanye, hari abakeka ko yarohamye kubera umunaniro ukabije kubera inzoga nyinshi yari amaze amasaha atari make anywa.

Umwe mu bakobwa bigana bari bajyanye aho kuri piscine yabwiye ubuyobozi ko bahageze we( uyu mukobwa) akicara iruhande rwayo n’aho nyakwigendera agahita ajya mu mazi.

Ngo yamanutse ageze muri  1.70 m aribira agerageza kuzamuka ngo arebe ko yafata imusozi ariko biranga azamura akaboko asa n’utabaza, nibwo batabaye basanga ‘yarangije gusoma’.

Umuzamu wari hafi aho niwe wibiye amukuramo ariko undi yarangije gupfa.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku bitaro by’Akarere ka Gasabo biri mu murenge wa Kacyiru.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera Patricie Murekatete yabwiye Umuseke ko ayo makuru yayamenye.

Ati:” Nayamenye ariko ndasaba ko umuntu utazi koga cyangwa wumva ananiwe atagombye kwiyahura ngo ajye mu mazi ya piscine.”

Ngo umuntu wese utazi koga neza yagombye kujya mu mazi ari kumwe n’uwigisha abantu koga (maître nageur) kugira ngo amutabare bibaye ngombwa.

src.umuseke

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up