Abapolisi 140 bavuye mu butumwa bw’amahoro muri Haiti


kuri uyu wa 04 Kanama, ku Kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, hageze itsinda ry’abapolisi 140 bavuye mu butumwa bw’amahoro muri Haïti. Bayobowe n’ umuyobozi wungirije w’iri tsinda SSP Eduard Kiza.

Bashimiwe ubwitanjye n’umurava bagaragaje ubwo bari mu butumwa

Ubwo yakiraga aba bapolisi, umuvugizi wa Rwandapolice CP Jonh Bosco Kabera yabashimiye ubwitange, umurava, ubunyamwuga ndetse n’umuco wo gufasha abaturage ba #Haiti byabaranze. Banabatoje igikorwa cy’umuganda, isuku n’isukura ndetse n’umuco wo kwigira

Ubwo bageraga ku cy’indege i Kanombe

Iri tsinda ryari rifite inshingano zihariye zijyanye no kubaka ubushobozi mu basivili bashizwe kurinda. U Rwanda rwaratangiye kohereza abapolisi muri #Haïti mu mwaka wa 2011. Aho abapolisi bagera 1360 aribo bamaze kujya muri ubu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up