Tom Ati “Niba ufite umutima mwiza ntuzahindurwe n’isi”

Share

Muyombo Thomas uzwi ku mazina ya Tom Close yatanze ubutumwa abinyujije ku rukuta rwa Instagram agira inama abamukurikirana ababwira ko niba ari beza mu mitima yabo batakemeye kujya bahindurwa n’Isi.

Tom Ati “Niba ufite umutima mwiza ntuzahindurwe n’isi”

Tom Close ni umwe mu bahanzi bafatirwaho urugero bitewe n’ibikorwa bye ndetse n’imyitwarire ye ahuza n’ubuzima bwo kwamamara.

Tom abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yanditse amagambo agira inama abamukurikirana barenga ibihumbi 215.

Uyu muhanzi yanditse agira ati “Buriya nuba uri mwiza(ufite umutima mwiza), ntukemere guhindurwa n’isi ngo ikugire mubi. Twese nituba babi, Isi izaba mbi kurushaho.”

Yakomeje avuga ko nutabasha guhindura Isi uzakore ibishoboka byose yo ntiguhindure bitewe n’ubuzima tunyuramo bwa buri munsi.

Abamukurikirana bamushimiye bitewe n’zo nama yabagiriye bamwe bamwizeza ko bagiye kuzikuriza.

Uyu muhanzi aherutse kandi gushimwa n’Inama y’abaminisitiri yateranye tariki ya 03 Mata 2019 agirwa umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe gutanga amaraso ishami rya Kigali (RCBT-Kigali).

Ubutumwa Tom Close yageneye abakunzi be

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up