Perezida Kagame na Madamu bafunguye ku mugaragaro Singita Hotel

Perezida Kagame na Madamu bafunguye ku mugaragaro Singita Hotel

Kuri uyu wa Kane, Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari kumwe na Madame we Jeannette Kagame bafunguye ku mugaragaro hoteli Singita Kwitonda Lodge iherereye mu karere ka Musanze mu mizi y’ibirunga bya Sabyinyo, Gahinga na Muhabura.

Iyi hoteli yo ku rwego rwo hejuru yubatse ku buso bwa hegitari 178, ikaba ifite umwihariko wo kuba uyirimo aba yitegeye neza neza ibyo birunga uko ari 3.

U Rwanda rubaye igihugu cya 4 iyi hoteli ikoreramo nyuma ya Afrika y’Epfo, Zimbabwe ndetse na Tanzania.

Mu gihe gito imaze itangiye, hoteli Singita imaze guha akazi ababarirwa muri 70 biganjemo urubyiruko rukomoka mu miryango ituriye aho iyi hoteli yubatse mu Karere ka Musanze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up