Muhanga-Abamotari bakanguriwe kwirinda amacakubiri n’ingenga bitekerezo ya Jenoside.

Share

Abamotari bakorera mu karere ka Muhanga bakoze urugendo rugamije kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside muri mata 1994.Uru rugendo rwamaguru rwatangiriye kuri stade ya Muhanga kugera ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ruherereye i kabgayi.

Ihuriro ry’amakoperative bo m u karere ka Muhanga
Umuyobozi w’impuzamashyirahamwe y’abatwara abagenzi kuri moto FERWACOTAMO, Ngarambe Daniel n’uhagarariye akarere ka muhanga
Uhagarariye ibuka mu karere ka Muhanga ashira indabo ku mva rusange ku rwibutso rwa kabgayi.

Umuyobozi w’impuzamashyirahamwe y’abatwara abagenzi kuri moto FERWACOTAMO, Ngarambe Daniel yashimiye union ya Muhanga gutegura iki gikorwa iki gikorwa kigamije kwibuka abacu bazize Jenoside ndetse avuga ko bazajya bafata iyambere mu gukangurira abo bayobotra kwirinda amacakubiri no kwirinda in genga bitekerezo ya Jenoside.

Habayeho igiokorwa cyo kuremera abarokotse jenoside yakorewe abatutsi bo muri aka karere bagera 2 bahabwa inka 2.

Urugendo rwatangiye mu masaha ya saa sita
Abamotari bitabiriye ari benshi
Habayeho umwanya wamasengesho bageze ku rwibutso
Abaremewe basabwe kwita ku nka bahawe
Uwarokotse Jenoside yishimiye inka y’igaju yemeza ko izamufasha
Abayobozi batandukanye mu mwuga wo gutwara abagenzi kuri motto bateguye igikorwa
Igikorwa gihumuje bahise basubira mu kazi kabo

DORE BUMWE MU BUHAMYA BWIGEZE GUTANGWA UBWO HIBUKWAGA abarwayi 17 n’abaganga 10 bishwe muri Jenoside (BWATANZWE IMYAKA 3 ISHIZE)

Kagibwami Donat, umwe mu baharokokeye yavuze ko yatemwe mu mutwe akanacibwa intoki, nyuma akajyanwa i Kabgayi akavurwa.

Mu buhamya yavuze hafi isaha yagaragazaga uburyo , ingabo zari iz’u Rwanda icyo gihe (FAR) zagiye kwivuriza i Kabgayi zikavana abarwayi ku bitanda bariho, zikabajugunya hanze, zikirara mu bakobwa bari baharwariye zikabafata ku ngufu.

Ati “ Warabyukaga ukabura umuntu ariko ugaceceka,[…] bafataga abo bakobwa tubyumva, tugaceceka ngo badakeka ko aribo tuvuga.”

Umuyobozi w’ibitaro bya Kabgayi, Dr Kajibwami Espoir, yavuze ko bazakomeza guha agaciro abiciwe aho bari baje gushaka ubuzima ahubwo bakabwamburwa ndetse ko batazibagirwa n’abaganga n’abaforomo bishwe muri icyo gihe.

Ntagwabira Edouard, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe guhuza imikoranire ya za Laboratwari mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC) wari uhagarariye MInisitiri Binagwaho yavuze ko biteye isoni n’agahinda kuba abicanye batararebeye izuba abarwayi.

Yagize ati “Aha i Kabgayi kimwe n’ahandi hose mu gihugu abakoze Jenoside ntibigeze bagirira impuhwe n’abarwayi, ni ibintu bibabaje, biteye isoni n’agahinda.”

Ikirushijeho ariko ngo ni uburyo hari n’abaganga bishe abarwayi, dore ko hari bamwe bakoraga muri ibyo bitaro bagiye bakurikiranwaho Jenoside ndetse bamwe bakabifungirwa.

Bamwe mu biciwe mu bitaro bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kabgayi rushyinguyemo imibiri 10880.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up