Kicukiro-Abaturage barasaba Rema gukaza umurego mu bagitwika ibisambu

Abaturage batuye mu murenge wa Gahanga mu gace ka Karembure gahana imbibi n’umurenge wa Mageragere barasaba Rema ko yakaza ingamba ku bagifite imyumvire yo gutwika ibisambu bavuga ko ari bwo imyaka ikura neza

Umwe mu baturage ikinyamakuru cy’asanze atwika ibisigazwa by’amasaka mu murima yadutangarije ko gutwika ibisigaye mu murima mu gihe bamaze gusarura bituma imyaka ikura neza.Undi badahuje imyumvire yasabye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) guhana bamwe batuhariza amategeko agenga ibidukikije kuko babyirengagiza nkana.

Bakibona kamera y’umunyamakuru bahise biruka
Umurima wavuyemo amasaka
Gutwika nukwangiza ibidukikije

Ubwo yari kuri Radio10 mu kwezi gushize Colleta Ruhamya umuyobozi w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) Turamanuka tukigisha abaturage ingaruka zo gutwika amashyamba n’imirima bagasobanukirwa kandi uwagaragaweho gutwika agakosorwa n’itegeko. Twari twabikoze impeshyi ijya gutangira ariko kwigisha ni uguhozaho tuzongera tubigishe bamenye ingaruka zabyo badufashe kubirwanya.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up