Nyarugenge: Abakozi n’abanyeshuri ba College de Butamwa bibutse ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi

Share

Umuhango wabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka ,bava ku ishuri berekeza ku Rwibutso rwa Mageragere, abo bashyize indabo ku rwibutso bafata n’umunota wo kwibuka wakurikiwe nogusobanurira urubyiruko amateka y’uru Rwibutso.

Mugabe Bakunzi Stephen umuyobozi w’ishuri yavuze ko gusura urwibutso rwa Jenoside ari bimwe mu bituma abanyeshuri barushaho gusobanukirwa no kuzirikana amateka mabi yaranze igihugu mu rwego rwo kugira ngo ibyabaye bitazongera. kubaho.

Perezida wa ibuka.

Yagize ati “ Bitewe n’uko abanyeshuri ari abantu bajijutse, igikorwa nk’iki cyo kwibuka gituma barushaho kuzirikana ibyabaye ndetse bakanarushaho kurwanya icyatuma byongera kubaho aho bari ho hose.”

Murangwa Jean Bosco perezida wa ibuka mu murenge wa Mageragere, yavuze yishimira kuba muri iri shuri nta muntu n’umwe wari wagaragarwaho n’ingebitekerezo ya Jenoside, mu gihe usanga ahari aho ikigaragara, gusa asaba buri wese kuyirwanya uko ashoboye haba ku muri iri shuri cyangwa n’ahandi.

Aranashimira uburyo college Butamwa itegura igikorwa cyo kwibuka aho yavuze ko bitegurwa neza ubona ko bahaye agaciro abacu bazize jenoside yakorewe abatutse, ubufatanye no gushyira hamwe babikomeje biratanga ikizere ko nta jenoside izongera kubaho ukundi.

Micomyiza Nyirakabuga Ester na Sarambuye Patrique n’abanyeshuri biga mu mwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye hanga.rw yaganiriye nabo, bavuze ko jenoside yabayeho bataravuka ariko babonye uburyo yakozwe nuko yateguwe bibaha isomo ryo kurwanya uwariwe wese ubazanamo ingengabitekerezo ya jenoside,bashishikazwe no kwigisha abandi kwirinda no kwamagana uwariwe wese uhembera amacakubiri.

bashyize indabo kurwibutso.

College Butamwa n’ishuri riherereye mu karere ka Nyarugenge ,umurenge wa Mageragere ,umujyi wa Kigali bibutse ku nshuro 5 aho bibutse abari abanyeshuri n’abarezi 50 bishwe muri iki kigo mu gihe cya Jenoside,hakaba hari gukusanwa amazina yabo n’ibindi bimenyetso by’amateka bizashyirwe kurukutsa rw’urwibutso rugiye kubakwa muri iki kigo mu gihe kiri imbere.

bacanye urumuri rw’ikizere.
umuyobozi w’ishuri.
????????????????????????????????????
Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up