Baratabariza abana bashorwa mu bikorwa by’ubucuruzi

Share

Abana batandukanye ku gihugu cya Uganda usanga bakora akazi kubucuruzi mu muhanda buzwi nk’ubuzunguzayi mu murwa mukuru Kampala, mu gihe abandi baba bari kumashuri biga.

Inzego zitandukanye za Leta zo zishinja ababyeyi gukoresha abana bato mu gushaka amafaranga, aho usanga bahangana nabo buri munsi ndetse ko hari nabandi bafatwa bagategereza ko ababyeyi babo baza gusobanura impanvu batagiye kw’ishuri

Usibye kutiga usanga abana bashorwa mu bikorwa bitandukanye nk’ibyintambara nk’uko Ishami ry’umuryago w’abibumbye ryita ku bana UNICEF baheruka kubitangaza

Ishami ry’umuryago w’abibumbye ryita ku bana UNICEF rihangayikishijwe n’abana basaga ibihumbi 250 bashowe mu bikorwa by’intamba aho abenshi babarizwa k’umugabane wa Afurika.

Itariki ya 20 Ugushyingo buri mwaka ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana ku burenganzira bw’umwana, uyu munsi washyizweho n’umuryango w’abibumbye mu mwaka w’1989.

Kuri iyi nshuro ishami rya LONI rishinzwe kwita ku bana UNICEF riravuga ko rihangayikishijwe no kuba kuri ubu abana basaga ibihumbi 250.000 barashowe mu bikorwa by’intambara hirya no hino ku isi, aho ngo abenshi bari ku mugabane w’Afrika.

Umuryango w’abibumbye uvuga ko umuntu yitwa umwana igihe cyose atarageza ku myaka 18 y’amavuko. Kuba abana ari abanyantege nke ugereranyije n’abakuru, kuba nta burenganzira bagira bwo gutora kandi ntibanagire n’uruhare mu bijyanye n’ubukungu cyangwa politike, ibi ni bimwe mu byashingiweho kugira ngo ibihugu 191 mu 193 bishyire umukono ku masezerano yemeza uburenganzira bw’umwana mu 1989.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up