Mageragere-Runzenze: Baravuga ko ibyo Perezida Kagame yabasezeranyije yiyamamaza byabagezeho

Abaturage bo mukagari ka Runzenze umurenge wa Mageragere akarere ka Nyarugenge umujyi wa Kigali,bari mubyishimo bishimira ibikorwa by’amajyambere birimo Amashanyarazi,Amazi,Amashuri byabagezeho bashimira umukuru w’igihugu wabibijeje ubwo yiyamamazaga.

Ibi nibyo biro bishya by’akagari ka Runzenze birimo kubakwa.

Ibi babibwiye hanga.rw, kuri uyu wa kabiri tariki ya 18/6/2019 ubwo twabasanze mu nteko y’abaturage bari kumwe n’abayobozi babo barebera hamwe ibikorwa byo kubaka akagari k’ikitegerezo bigeze.

Bamwe mubaganiriye n’umunyamakuru bagize, bati:’’Runzenze ntitwigeze twiyumvisha ko twabona amashanyarazi n’amazi meza,Perezida Kagame yiyamamaza yatubwiye ko nabo ibikorwa by’amajyambere bitarageraho biri mu nzira tukumva ko bizatugeraho kera twarashaje none dore bitugezeho mu gihe gito cyane’’.

Abaturage bicaye mu Nteko bateze amatwi gitifu w’umurenge.

Baravuga ko imvugo ye ari yo ngiro, bati:’’Twabibonye imvugo ye niyo ngiro, mumutubwirire ko ibyo yadusezeranyije yiyamamaza byatugezeho tuzabimugaragariza tariki ya 4/7/2019 umusi tuzaba twabukereye twizihiza umusi wo kwibohora ‘’.

Ntirushwa Christopher Gitifu wa Mageragere wifatanyije n’abatuye Runzenze gukora inteko y’abaturage yababwiye ko imirimo yo kubaka akagari k’ikiterezo igeze kure,abashimira ibwitange n’umuhate bafite mukwishakamo ibisubizo,ati:’’Tariki ya 4/7/2019, hano turaba dutashye ibiro by’akagari bishya murabizi ubwitange n’umusanzu wanyu nibyo bituma hano tuhahoza ijisho. Indi nkuru nshya mbazaniye ku wagatandatu hano hose muraba mucanye amashanyarazi araba yaka imirimo yogukwirakwiza amapoto n’insinga iraba irangiye’.

Gitifu w’umurenge yicaranye w’uwakagari ka Runzenze Ingabire Marie Josse.

Iyi nkuru nshya yakiriwe neza n’abaturage bose barahaguruka bacinya akadiho bakoma n’amashyi ubona ko bishyimiye kubona umuriro.

Aka kagari ka Runzenze ni kamwe mutugari twari dufite abaturage bari mubwigunge baterwa no kutagira ibikorwa remezo aho bavomaga umugezi wa Nyabarongo Ingona zikabariramo, abana bakoraga ingendo ndende bajya kwiga,isuku ku mubiri yari ntayo kubera kubura amazi meza n’ibindi…

Iyo abaturage bicaye mu nteko baba batuje.

Ubu baravuga ko amazi meza yabagezeho,amashanyarazi nuko yabasesekayeho, amashuri yubatswe hafi, none ubu binyuze mu muganda kubufatanye n’akarere ka Nyarugenge biyuzurije akagari k’ikitegererezo kazatahwa kuri uyu 4/7/2019 gafite agaciro gasaga Miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda.

Inkuru ya:GATETE MUHAMOUD

Info1hanga@gmail.com

Hanga.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up