Umuhanzi Young Grace aritegura kwibaruka imfura ye.

Share

bayizera Grace wamamaye nka Young Grace ni umwe mu bahanzikazi bagize izina rikomeye muri muzika y’u Rwanda. Ubu rero ari mu myiteguro yo kwibaruka imfura ye, akaba yakorewe ibirori bya Baby Shower.
Ibi birori byabereye i Nyamirambo kuri uyu wa gatandatu tariki 15 Kamena 2019, hakaba hari hakoraniye abakobwa n’abagore b’inshuti za hafi z’uyu muhanzikazi cyane ko abatumiwe bose ari inshuti ze za hafi. Muri ibi birori mama wa Young Grace nawe yari yavuye i Rubavu aho asanzwe atuye yaje mu birori by’umwana we.

Ifoto young grace aheruka kushyira ku mbuga nkoranyambaga
Umubyeyi we yari yishimye
Inshuti za Young Grace
Yerekanye imiterere y’inda atwite kumbugankoranyambaga ya whatsapp

Inkuru yo gutwita kwa Young Grace yatangiye kumenyekana muri Werurwe 2019 aho uyu mukobwa yemereye Inyarwanda ko atwite ndetse yiteguye kwibaruka imfura ye yamaze no guha akazina ka Diamante.Young Grace yemereye umunyamakuru ko atwite inda nkuru akaba yarayitewe n’umusore bamaze igihe bakundana Rwabuhihi Hubert [Piqué].

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up