Kigali:Bamwe mubayisilamu bababajwe nuko bahejejwe hanze mu marushwana yo gusoma korowani batumiwemo

Share

Bamwe mubayisilamu bitabiriye umarushanwa yo gusoma korowani ,yabereye Convention center kuri iki cyumweru tariki ya 16/6/2019 baravuga ko bababajwe nuko bahejejwe hanze kandi bafite ubutumire ,ubuyobozi bwatangarije hanga.rw dukesha iyi nkuru ko amakosa yabaye atazongera ubutaha.

Bamwe mubaheze hanze bumiwe.

Aba bayisilamu twasanze inyuma y’imiryango ifunze abandi batonze imirongo miremire ubona ko banyotewe no kwinjira muri Salle ahari kubera igikorwa cyo gusoma korowani, babanje guterana amagambo na basekirite bababwira ko bifuza kwinjira ko babifitiye uburenganzira batumiwe berekana ubutumire.

Uko bamwe bakomeje kurindira ko binjizwa ariko baraheba banga gufungurirwa.

Umubare w’abantu umunota k’uwundi wabari kwitabira iki gikorwa wakomeje kwiyongera bituma abari muri serivise na porotokore bibacanga bahitamo gufata abayisilamu bose bari batonze imirongo kubasohora bakoresheje imbaraga biviramo bamwe uburakari bwo gutongana no kwicuza impamvu baje.

Jyamali Kanamugire na Hassan kimwe n’abandi hanga.rw yegereye bakaganira nyuma y’izi mvururu bavuze ko bababaye cyane.ati:”Biratubabaje kuba twaraye ijoro tugenda abenshi twavuye mu ntara twagera hano bakadufungirana ,gusa bazikosore ubutaha ntakizere tuzagira bazajya badutumira tubyange cyangwa tunaze dufite impungenge ko twongera guhezwa hanze”.

Bari benshi inyuma y’inzugi bumiwe.

Kuri iki kibazo twabajije Mufti w’u Rwanda Sheikh Hitimana Salim atubwira ko batumiye abayisilamu bose mu Rwanda,ashima ubwitabire bwabo, ati:”Ndashima uburyo bumvise ubutumire bwacu bakabwitabira, uwaje akaba yanasubiyeyo imana iramuhembera umugambi mwiza yagize wo kugera hano”.

Akomeza ashimangira ko n’ubwo hagaragaye amakosa ubutaha bazabikosora.

Iyo urebye neza usanga amakosa yarakozwe n’umuryango w’abayisilamu mu Rwanda (RMC), batumiye batitaye kungano ya Salle n’umubare yakira kuko urebye abasubiye mu ngo nabahejejwe hanze bari benshi.

Bamwe bahisemo kwisubirira mu ngo.

Twababwira ko aya marushwana yo gusoma korowani mu mutwe, yari ku rwego rw’Africa yitabiriwe n’ibihugu 25 ,irushwana ryegukanye na Ayub Hassan Ali wo mu gihugu cya Kenya,wagize amanota 98,4% akaba yegukanye igihembo cy’amafaranga y’u Rwanda 2,462,000 Rwf.

Inkuru ya:Gatete Muhamoud

SOURCE:HANGA.RW

Share

One Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up