Shorongi-Rutonde.Baributswa kwubahiriza amategeko agenga imyubakire.

Share

Abaturage batuye mu murenge wa Shyorongi,mu karere ka Rulindo barasabwa kwubahiriza amabwiriza agenga imyubakire bakirinda gusenyerwa inyubako zabo baba bashoyemo amafaranga yabo kandi menshi.

Ingaruka z’ukwubaka ntabyangobwa n’ugusenyerwa

Ibi byabaye ku itariki 10/16/2019, ubwo ubuyobozi bwasenye inzu 2 muri gahunda yo kurwanya utujagari muri aka kagari ka Rutonde. Ubwo hakorwaga igenzura hafashwe abantu 2 bubaka nta byangombwa nkuko byemejwe n’umunyamabanga shingwabikorwa w’akagari ka Rutonde JeanJacques Roger kuri micro za www.uruvugiro.com. ”ati nibyo twasenye inzu 2 kandi ubugenzuzi buracyakomeje hirya no hino mu kagari kacu”.

Umunyamabanga shingwabikorwa w’akagari ka Rutonde JeanJacques Roger
Abitwikiriye ijoro bakubaka barasenyewe
Bakanguriwe kwubaka imisarane isakaye

Abaturage nabo bemera ko kw’ubaka binyuranyije n’amategeko ari amakosa, bityo bakaba basaba bagenzi babo kureka kunyura mu nzira zabashira mu byago, bakagana ubuyobozi bakaka ibyangobwa by’ukwubaka.

Abaturage barasabwa kwubahiriza amabwiriza agenga imyubakire

Ikindi ubuyobozi bw’akagari ka Rutonde bwasabye abaturage guhorana isuku mu ngo zabo aho batuye, ndetse bakubaka n’ubwiherero bwiza butabashira mu byabo bwo bwandura indwara z’ikomoka kw’isuku nkye.

INKURU YA RAMESH NKUSI

uruvugiro.com

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up