Rubavu: Akarere kumvise ko Kagame azabasura kabasaba kujya gukorera mu isoko hutihuti

Bamwe mu baturage bacururiza mu isoko rya Rubavu Cross Market riherereye mu murenge wa Gisenyi bavuga ko ubuyobozi bw’akarere bwabasabye kujya gukorera muri ririya soko hutihuti kuko bwari bumaze kumva ko Perezida Paul Kagame azasura aka karere none byatumye batangira ubucuruzi batiteguye kandi abaguzi nabo ngo kugeza ubu ni bake.

Iri soko ngo riremwa n’abantu bake cyane

Bavuga ko taliki 06, Gicurasi, 2019 aribwo bahamagawe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu ngo baze batombore imyanya bazacururizamo kandi buri wese akaba agomba guhita atangira gucururiza mu mwanya yatomboye.Bemeza ko kiriya kemezo cyafashwe n’ubuyobozi bw’Akarere kubera gutinya ko Perezida Paul Kagame yazasura akarere agasanga isoko ridakorerwamo kandi ryari ryaruzuye kera.

Perezida Paul Kagame yasuye Akarere ka Rubavu taliki 09, Gicurasi, 2019 nyuma yo gusura Akarere ka Burera.Umugore ucururiza muri ririya soko witwa Uwizeyimana yabwiye Umuseke ko ikibabaje ari uko kubera ko kujya mu isoko huti huti hari abakiliya batabyishimiye bituma baza guhaha biguru ntege.

Ngo ku munsi isoko rishora kuremwa n’abantu batarenze 50.Ati : « Kuba iri soko ryitabirwa n’abantu bake bituma duhomba. Igihombo gikomeye kiba cyane cyane ku bacuruza imbuto n’inyama kuko abaguzi batajya baza bitewe nuko abafashe imyanya batayikoreramo. »

Ngo bamwe  mu bafashe imyanya ntibayishimiye bituma batayikoreramo.

Nkomeje Aimable (amazina yahinduwe) avuga ko kuva batombora imyanya bacururizamo ubuyobozi butarabageraho ngo bubabwire amabwiriza ajyanye n’iri soko ni ukuvuga amafaranga  tuzajya twishyura buri kwezi.

Nkomeje avuga ko kuba barabwirwa igiciro cy’ubukode bigaragaza ko akarere kabashyizemo kubera igihunga banga ko hazagira umuturage ubiregera Umukuru w’igihugu.

Hari kandi bamwe mu bacuruza imboga n’imbuto imbere mu isoko bavuga ko ubuyobozi bwabagiwe kuvana mu nkengero z’iri soko abacuruza imboga n’imbuto batari mu isoko.

Umwe muribo ati: “Abakora ubucuruzi nk’ubwacu mu kajagari baratuvangira kuko bo badasora kandi twe dusora n’ubwo tutabona abakiliya bahagije.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu ushinzwe iterambere ry’ubukungu Janvier Murenzi yabwiye Umuseke ko atabona uko asubiza ibibazo byacu kuko ngo yari yagiye gushyingura, ngo ntiyari ari mu Karere.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Gilbert Habyarimana avuga ko ibyo abacuruzi bavuga by’uko isoko  ryafunguwe huti huti mu rwego rwo kwanga ko Perezida Kagame yazasanga ridakora atari byo kuko ngo nyuma y’uko ryuzuye hari ibindi yise procedure byagombaga gukorwa kugira ngo rikorerwemo neza.

Ati : “Ibyo bavuga sibyo kuko hari procedure zo gushyira abantu mu isoko zatangiye kuva ryuzura bituma bitinda.  Hari amasezerano dufitanye n’uwaritwubajkiye na Minisiteri y’ubucuruzi yagenaga ibigomba kubanza gukorwa mbere y’uko rikorerwamo n’abaturage. Icyo bagomba kumva ni uko ari isoko rishya, bizasaba ko abantu bamenya ko ryatangiye babone kuryitabira.”

Iby’uko hari abataratangira gukorera muri ririya soko, ari ibintu bisanzwe kuko isoko ritatahwa uyu munsi ngo mu minsi mike abacuruzi bose babe barigiyemo.Gilbert Habyarimana asezeranya abacururiza muri ririya soko ibintu bizajya mu buryo, abataraza gukorera mu isoko bakazarizamo kandi abacuruza mu nkengero zaryo mu kajagari ahitwa Mbugangari bakazahakurwa.

Isoko ryiswe Rubavu Cross Market ryubatswe na Trade Mark East Africa biciye muri Minisiteri y’ubucuruzi.Yuzuye itwaye miliyoni $ 2 yatanzwe na (DFID) na Ambassade y’u Bubiligi.Ryubatswe muri gahunda yo kuzamura ubucuruzi bwambukiranya imipaka.Nubwo ryuzuye muri Gicurasi, 2018 ryatinzwe gutahwa kuko ryatashywe taliki 21, Werurwe, 2019.

Rifite imyanya 192 irimo aho bacururiza ibintu bitandukanye harimo ibyo kurya, ibyo kunywa, amabanki, ibiro by’ivunjisha n’ibindi.

Ahagenewe gukorera za Banki naho haracyafunze


Ahagenewe gucururizwamo inyama abacuruzi ntabo

Imboga n’imbuto ngo bibura abakiliya bikangirika

Abacururiza aha kandi bugarijwe n’umwanda

Abacururiza hanze yaryo batuma ab’imbere mu isoko batabona abakiliya. Ubuyobozi ngo buri hafi kuhabakura

src.umuseke.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up