Abifuza gusura Pariki y’Akagera mu mpera z’iki cyumweru bashyiriweho uburyo bworoshye

Share

Ikigo Iwacu Heza Tours Ltd, gisanzwe giteza imbere ubukerarugendo gifasha abantu bifuza kureba ibyiza bitatse u Rwanda, cyateguye gahunda yo gusura imwe muri pariki z’u Rwanda; ibikorwa bizibanda mu kureba inyamaswa n’ibice bitandukanye by’iyi Pariki.

Murabona ko gahunda iteguye neza.

Umuyobozi w’iki kigo, Rukundo Gustave avuga ko iyi gahunda izatuma benshi babasha kwirebera ubwiza bwa pariki y’Akagera. basura uduce dutandukanye n’inyamaswa muri pariki, hanyuma bakabasha kubona ibiyaga bitandukanye bihabarizwa.

Logo ya Campany .

Ati “Nkuko bizanzwe bizwi ko  Iwacu Heza Tours  Ltd  yaziye gufasha abanyarwanda  gutembera mu bice bitandukanye by’u Rwanda. Kuri uyu wa 15/6/2019 turerekeza m’uburasirazuba bw’u Rwanda by’umwihariko turasura parike y’akagera”.

Ibi ni bimwe mubona iyo mugeze muri pariki.

Yakomeje ati “Mu nzira twerekeza muri iyi pariki tuzagenda duhura n’urundi rusobe rw’ibinyabuzima  ndetse kubw’amahirwe  ushobora no kubona , imbogo ,ingwe,inzovu, ndetse n’izindi nyamanswa zitandukanye. Ibiciro ni 30,000 by’amafaranga y’u Rwanda ku banyarwanda ndetse n’amadorari 100 ku bandi batari abanyarwanda. Iki giciro gikubiyemo  amafaranga y’imodoka, ayo kwinjira muri pariki, ndetse n’amafunguro.”

Hari n’ahanu nyaburanga hokuruhukira muri pariki.

Ikigo Iwacu Heza Tours Ltd, kiributsa, abakozi bo mu bigo bya leta, ibigo byigenga, amashuri, abapateri n’abapadiri ndetse n’abandi bafite amatsinda bahuriyemo ko ibafasha gutoranya ahantu  ho gutemberera ndetse ikabafasha no kubategurira ibisabwa byose mu rugendo mu buryo bworoshye. Batembereza abantu ahantu habumbatiye amateka, umuco, n’ibindi byiza nyaburanga bitandukanye.

Mushobora gukambika muri pariki ahanu heza hizewe umutekano.

Basoza bagira bati “Harakabaho u Rwanda, harakabaho abanyarwanda  ndetse n’ibyiza birutatse, muze twitemberere m’urwatubwaye nyuma tururatire abandi!”.

Mushobora gufata amafunguro mwitegeye ahanu heza muri iyi pariki.

Akarusho kuri uru rugendo ni uzazana abantu 5 ugabanyirizwa 10%, wazana 10 ugabanyirizwa 20%. Ku bindi bisobanuro wahamagara kuri izi nimero 0784108513 cyangwa 0788429067 bakorera mu karere ka Nyarugenge umujyi wa Kigali.

Inkuru ya:GATETE MUHAMOUD

gatetemuhamos@gmail.com

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up