Mali .Abantu bagera ku 100 bishwe n’igitero cyagabwe mu gace k’icyaro

Share

Abantu bagera ku 100 bishwe n’igitero cyagabwe mu gace k’icyaro kari hagati mu gihugu cya Mali gasanzwe gatuwe n’abo mu bwoko bwitwa Dogon na bo bavugwaho gutera abo mu bwoko bwa Fulani bakicamo 130.

Agace gatuwemo n’abo mu bwoko bwa Dogon

Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI dukesha iyi nkuru ivuga ko igitero cyahitanye aba bantu cyagabwe ahitwa Sobale Kou hafi y’umugi wa Sanga.

Nyuma y’ubwicanyi abayobozi barahasuye

Abayobozi b’inzego z’ibanze muri kiriya gihugu bavuga ko bakiri gushakisha indi mibiri, bavuga ko iy’abazize kiriya gitero yahise itwakwa.Mu mezi make ashize, muri kiriya gihugu cya Mali habaye ibitero bishingiye ku moko hagati y’abo mu bwoko bwa Dogon n’abo mu bundi bwitwa Fulani.

amazu menshi yarasenywe
Igitero cyasize 1/3 cyabahatuye bishwe

Muri kariya gace, muri Werurwe abo mu bwoko bwa Fulani barenga 130 biciwe mu gitero cyagabwe n’abantu bitwaje intwaro bari bambaye imyenda y’abo mu bwoho bwa Dogon.Ubu bushyamirane bukunze kuba hagati y’aya moko, Perezida wa Mali

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up