Yiciwe muri hotel atewe icyuma mu gituza inshuro 5

Share

Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 35 umenyekanye kw’izina rya Alex Otula, yishwe umukobwa atewe icyuma inshuro 5 mugituza, mu cyumba cya Hotel top five mu gace ka Ntinda mu murwa mukulu wa Kampala mw’ijoro ryakeye tariki 09/07/2019.

Hotel top five yakorewemo ubu bwicanyi

Polisi yahise itangira iperereza nyuma yo guhabwa amakuru aturutse kuri umwe mu bakozi bakorera iyi hoteri yitwa Hotel top five.Nyuma yo gusanga umurambo wa Nyakwigendera mu kidendezi cy’amaraso.

Nyakwigendera Alex Otula
Ukekwaho ubwicanyi Apio Akello

Ukekwaho ubwicanyi akaba yamaze gutabwa muri yombi ndetse akaba aniyemerera kuba yakoze aya mahano, n’umukobwa w’imyaka 24 witwa Apio Akello bivugwa ko yari kumwe na nyakwigendera muri iki cyumba nomero 206 muri etage ya 2.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up