Nyarugenge :Nyamirambo hatangijwe umushinga wo kubaka amazu aciriritse

Share

Kuva tariki 3 Kamena 2019 mu Kagari ka Rugarama , Umurenge wa Nyamirambo , Akarere ka Nyarugenge , mu Mujyi wa Kigali hatangijwe umushinga wo kubaka  amazu  aciriritse yo guturamo , azagurishwa abantu bakorera umushahara uri hagati y’ibihumbi Magana abiri by’amafaranga y’ u Rwanda (200,000Frws)  n’ibihumbi Magana arindwi (700,000Frws).

Igishushanyo cyerekana amazu ya Rugarama amaze kuzura 

Image result for Nyamirambo inzu iciriritse

Ni amazu ari kubakwa  k’ubufatanye bwa Sosiyete  yitwa Shelter Africa izobereye mu bwubatsi  muri Afurika , Banki itsura amajyambere y’u Rwanda (BRD) n’Ikigo cy’abanyamerika cyitwa Remote Group .

Muri uwo mushinga wiswe Rugarama Estate inzu zizubakwamo ni ibihumbi bitatu  , izigera ku 2,200 zikazubakwa na Remote Group  naho izisigaye 800 zikubakwa na Sosiyete yitwa Girinzu  zose zikazaba zamaze kuzura mu mezi 12 .

Izo nzu zirimo iz’icyumba kimwe kugeza ku byumba bine, kwigondera imwe muri zo bigasaba kuba ufite miliyoni hagati ya 12 na 35 z’Amafaranga y’u Rwanda bitewe n’iyo ukeneye.

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Ambasaderi Gatete Claver, avuga ko  byoroshye kugura izi nzu ku muntu winjiza amafaranga ari hagati y’ibihumbi 200 na 900 ku kwezi.Ibi ngo abishingira  ku kuba Leta yarashoye nibura 30% by’igiciro cy’ubwubatsi bw’izi nzu, kugira ngo zizuzure zihendutse, byorohere umuturage kuzigura.

Ni muri urwo rwego  tariki ya 30 Kamena 2017 Inama y’ abaminisitiri yemeje ikigega cya Leta  gishyigikira imishinga y’ ubwubatsi bw’amazu aciriritse Affordable Housing Fund .Ni ikigega cyashyizwemo miliyoni 150 z’amadorari.Binyuze muri iki kigega Leta ikorana n’amabanki agatanga inguzanyo zihendutse kandi zishyurwa mu gihe kirekire.Ukeneye inguzanyo yo kugura bene aya mazu, banki imuha inguzanyo yihariye yishyurwa ku nyungu ya 11%, ikishyurwa mu gihe cy’imyaka isaga 20, mu gihe inguzanyo zisanzwe zishyurwa ku nyungu iri hejuru ya 15% kandi mu gihe gito.

Bamwe mu bakozi batangiye kwibaza niba ziciriritse koko.

Nyuma yuko hatangijwe igikorwa cyo kubaka aya  mazu aciriritse abantu batandukanye  batangiye kwibaza ku iciririka ryayo.Bamwe bati “Inzu y’icyumba kimwe kuri miliyoni 12 !!! harya ubwo ziciriritse gute ?” Hari n’abavuga ko  miliyoni 35 zigurwa inzu y’ ibyumba bine muri izo zatangiye kubakwa zishobora kukubakira inzu wifuza kandi iruta iyo. “Miliyoni 35 wazubakamo inzu ya kadasiteri yewe ugasaguramo nayo kugura imodoka “Umwe muri bo kandi yifashishije imibare agira ati “inzu ya miliyoni 35 z’umwenda wa Banki ,ugomba kubanza ukishyura 11,600,000F hanyuma hagasigara 23,400,000Frws,aya asigaye nushaka kuyishyura mu myaka 20 ku nyungu igabanije ya 11% buri kwezi bivuze ko uzajya wishyura 233,330Frws.Uzajya kumara imyaka 20 wishyuye  55,999,289Frws bisobanura ko uzaba ubungukiye 32,559,289,060Frws nuteranyaho amwe wishyuye ugitangira gufata umwenda  urasanga inzu izitwa iyawe umaze kuyitangaho 67,599,289,060Frws !!!” Asoza agira ati “Baraturira mu mibare!”

Aba bakozi bavuga ko bigoye kumvisha umunyarwanda ufite umuryango ukuntu yagura inzu y’ icyumba kimwe  kuri miliyoni zisaga icumi kandi n’umuryango we wose utabasha kujya muri iyo nzu.Hari n’abibaza uko  byagenda igihe uguze iyo nzu y’ icyumba kimwe ukuri ingaragu wajya gushaka umugore /umugabo  ukaba utemerewe kuyigurisha mbere y imyaka icumi  nkuko amabwiriza abiteganya .

Ikindi  kibazo abakozi bibaza nuko ngo abenshi muri bo bahembwa amafaranga ari munsi y’ ibihumbi 200 bityo bakaba batibona muri iki cyiciro cy’abagomba kubakirwa  amacumbi aciriritse .

Mu nama abakozi batanga harimo kuba  hakubakwa amazu  akodeshwa amafaranga make abantu bakagira iyo myumvire ko bitari ngombwa ko buri wese agira inzu ye bwite mu Mujyi wa Kigali.

Impuguke mu by’ ubukungu Teddy Kaberuka avuga ko zimwe mu mpamvu zituma Leta ikumira ibirebana n’igurishwa ryizo nzu mu gihe runaka biterwa n’ ishoramari iba yarashyizemo .Agira ati “ Politiki yo kubaka amazu aciriritse  ishingira ku bintu byinshi:Hari amafaranga Leta iba yarashyizemo ,Uburyo bwo kuyishyura bworohejwe ,Igiciro gito ugereranije n’ igiciro kiri ku isoko , ndetse n’ ibikorwremezo  bigezweho Leta iba yarahashyize nk’imihanda , amazi , amashanyarazi, amashuri , ibibuga by’imyidagaduro n’ ibindi”

Isesengura riherutse gukorwa n’abashakashatsi ryagaragaje ko igiciro cy’ubutaka gihanitse mu Mujyi wa Kigali, ibikoresho by’ubwubatsi bitumizwa hanze ndetse n’inyungu zo hejuru kunguzanyo zirebana n’ubwubatsi ari bimwe mu byakomeje gukora mu nkokora ishyirwa mubikorwa ry’imishinga yo kubaka inzu ziciriritse ,dore ko uyu mushinga wa Rugarama wagombye kuba waratangiye muri 2008.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up