Rwezamenyo.Kigali itoshye kandi itekanye niyo ntego

Share

Mu murenge wa Rwezamenyo mu karere ka Nyarugenge haragara isuku mu midugudu itandukanye igize uyu murenge wa Rwezamenyo.

Abaturage batuye muri uyu murenge wan Rwezamenyo bavuga ko biyemeje kugira isuku bakayigira umuco, bityo umurenge wabo ugahora utoshye. Imidugudu itandukanye, yamaze gutangira kwishakamo ibisubizo mu bikorwa by’iterambere, urugero aho bateye ibiti bitandukanye harimo n’ibyumurimbo ndetse no gufata amazi yo ku mazu n’ibindi.

Umurenge wabaye urugero mu kurinda abaturage ibyondo n’ivumbi
Icyapa kiyobora abaturage
Ibiro by’umurenge wa Rwezamenyo
Kubungabunga ibiti n’ubusitani abaturage barabyishimiye
Iyi n’imwe mu mihanda mu murenge wa Rwezamenyo
Abaturage bashizeho kamera zicunga umutekano aho bakorera
Igiti kw’isonga nkuko abaturage babitangaza
Ubukangurambaga mu kubungabunga ibiti
Gutera ibiti babigize umuhigo hirya no hino mu murenge
Imihanda ihora ikubuye muri uyu murenge
Ubusitani butoshye abaturage bamenye kububungabunga
Itara ry’umutekano ahantu hose
Ubwiherero mu tubari dufite isuku
Parikingi zose ziriho amapave
Ibiti byiza byumurimbo k’unzu z’ubucuruzi
Abakorerwa ubucuruzi isuku bayigize umuco
Imihanda ikikijwe n’ibiti kandi haragaragara isuku
Ubwo bishimiraga igihembo cy’imidoka umwaka wa 2018

Kamera zicunga umutekano mu mudugudu utarangwamo icyaha
Umunyamabanga shingwabikora w’umurenge wa RwezamenyoMbabazi Stella

Umunyamabanga shingwabikora w’umurenge wa Rwezamenyo Mbabazi Stella yatangarije ikinyamakuru uruvugiro.com ko isuku ari umuco waragaga abanyarwanda, bityo basabwa kuyikomeza bakajyana n’icyerekezo u Rwanda rufite ati “turashima intambwe tumaze gutera mu isuku n’umutekano, ngira ngo mujya mubyumva ahantu hose ko Umujyi wa Kigali ari intangarugero haba ku Mugabane wa Afurika ndetse no ku Isi yose mu kugira isuku n’umutekano ni nayo mpamvu natwe nu murenge wacu wa Rwezamenyo tugomba kubera abandi urugero kandi rushimishije

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up