Nyarugenge.Abayisilamu bababajwe n’uko Mufti yayoboye isengesho bitinze.

Abayisilamu bitabiriye isengesho risoza ukwezi gutagatifu Ramathan ku munsi wo kw’itariki 04/06/2019 kuri stade Regional Inyamirambo, bavuga ko n’ubwo bemeye bakanyagirwa bakagera kuri stade aho byari biteganyijwe ko abayisilamu bateraniranira basagenga ku gihe,ntibigeze bishimira uburyo Mufti yatinze kuhagera ngo ayobore iri sengesho.

Nyuma yo gutegereza cyane basubiye muri tiribine
Gutinda kwa Mufti kwababaje benshi
Umusangiza w’amagambo ntibyari byoroshye bagitegereje mufti

Ikinyamakuru uruvugiro.com cy’aganiriye n’abamwe batashatse ko amazina yabo atangazwa, bavuze ko babajwe cyane n’uko gahunda yateguwe ari yo iyi ngenzi, itigeze yubahirizwa uko bigomba. Uyu mukecuru ikinyamakuru uruvugiro cy’asanze mwigari yicyaye yatangaje ko bategereje mufti bagaheba akaza kuhagera mu masaha ya saa tatu na mirongo ine n’irindwi abantu bamaze kunyagirwa no kurindira bikabije.

Uyu mukecuru ufite ubumuga yihanganiye imvura
Bemeye bategereza mufti mu mvura idasanzwe
yazanye abana ariko habuze gato batahe badasenze

Undi muturage witwa Yasin Hategekimana yatangarije ikinyamakuru uruvugiro ko yazanye abana ariko habuze gato batahe badasenze kubera uburyo bangagiwe abayobozi b’idini bakahagera bitinze.

Sheikh Salim Hitimana, mufti w’u Rwanda

Imvura yatangiye kugwa mu masaha ya mugitondo saa kumi nebyiri n’akumi n’irindwi kugeza mu masaha ashyira saa ine z’amugitondo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up