Rwezamenyo.Abaturage bahangayikishijwe n’umunuko uterwa n’umwanda muri rigori.

Abaturage batuye mu murenge wa Rwezamenyo mu karere ka Nyarugenge hafi na Rafiki aho urubyiruko rukunze guteranira barataka umwanda woherezwa muri Rigori iri hafi n’umuhanda wa Kaburimbo aho usanga umunuko ndetse n’amasazi ahagaragara.

Umwe mu baturage batashatse ko amazina yabo atanganzwa yatangarije ikinyamakuru uruvugiro.com ko batazi aho aya mazi mabi aturuka,kuko kenshi usanga bayoherezamo mu masaha y’umugoroba.

Abakoresha uyu muhanda kimwe nabahatuye, bavuga ko badahwema kubwira abayobozi ariko ugasanga ntacyo babikoraho.

Aya mazi usanga ufite impumuro idasanzwe
Abaturage bemeza ko hari abavidurira imyanda muri izi rigori
Bahangayikishijwe n’umwanda ushobora kuzabateza indwara
Umurenge wa Rwezamenyo watsindiye imodoka muri marushwanwa y’isuku n’umutekano umwaka wa 2018
Ibiro by’umurenge wa Rwezamenyo

Twashatse kumenya ubuyobozi bw’umurenge wa Rwezamenyo icyo bubivugaho ariko inshuro twagerageje telefone y’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge Mbabazi Stella ntitwashoboye kumubona mugiye bagize icyo badutangariza tuzakibamenyesha mu nkuru yacu ivuguruye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up